00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hamuritswe ikigo kizafasha urubyiruko kubyaza umusaruro umuco n’umurage nyarwanda

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 2 February 2023 saa 08:20
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera yashimiye urubyiruko umuhate n’ubushake rufite mu kubyaza umusaruro umurage n’umuco w’igihugu, kugira ngo biteze imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 mu muhango wo kumurika Ikigo Rwanda Heritage Hub, kigamije kwigisha urubyiruko uburyo bwo kubyaza umusaruro umurage n’umuco by’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Amb Masozera yabwiye urubyiruko ko igihugu kizakomeza gushyigikira imishinga yarwo by’umwihariko ishamikiye ku muco n’umurage.

Ati “Igihugu gitewe ishema namwe. Ni mwe rubyiruko u Rwanda rwifuza. Kubufatanye bwanyu iki kigo kizabyazwa umusaruro ndetse bitere ishyaka ikindi kiciro cy’urubyiriko kizaza kwiga hano.”

Rwanda Heritage Hub yatangijwe muri Kamena 2020, ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’Umuco n’umurage [ICCROM].

Ni ikigo kuri ubu gikorera mu bihugu bine byo muri Afurika birimo u Rwanda, Sénégal, Kenya na Afurika y’Epfo.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’Umuco n’umuragariye, Dr. Webber Ndoro, yavuze ko ubu ari uburyo bwiza buje bwo kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko rwo muri Afurika.

Ati “Dutangiza umushinga w’ibi bigo muri Afurika, twashatse ko tuzana ikintu gifite itandukaniro kizaremera urubyiruko imirimo ibateza imbere ariko gishamikiye ku muco n’umurage w’Afurika.”

Yakomeje avuga ko ari umushinga bifuza ko wagera no mu bindi bihugu, bya Afurika.

Inteko y’Umuco ivuga ko abantu benshi cyane cyane urubyiruko, bafata umurage nk’ibintu bya kera bibikwa mu ngoro z’umurage gusa. Ku rundi ruhande ariko, ngo harimo amahirwe yo kubyazwa umusaruro umuntu yakoresha mu kwiteza imbere.

Kuri ubu abanyeshuri ba mbere bari kubarizwa muri iki kigo cya Rwanda Heritage Hub basaga 30, bari guhabwa amasomo ku murage n’umuco by’u Rwanda aho bigira mu ngoro ndangamurage izwi nko kwa Richard Kandt, ndetse banahabwa amahugurwa ku mishinga yabo igamije guteza imbere umurage n’umuco.

Urubyiruko rubarizwa muri iki kigo rwashimiye amahirwe bahawe mukumenya umurage n'umuco by'u Rwanda
Umwe mu banyeshuri bitabiriye amahugurwa ya Rwanda Heritage Hub
Umuyobozi wa ICCROM yishimiye ubwitabire bw'urubyiruko muri gahunda ya Rwanda Heritage Hub
Umuyobozi wa ICCROM yashimangiye ko Rwanda Heritage Hub ari uburyo bwiza bwo kurema imirimo igabanya ubushomeri
Umuyobozi mukuru w'Inteko y'Umuco Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko iki kigo gishya kizafasha urubyiruko kwihangira umurimo
Rwanda Heritage Hub ni ikigo kigisha kubyaza umusaruro umurage n'umuco hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ni umuhango waranzwe no kwizihirwa n'imbyino za Kinyarwanda
Ambasaderi Robert Masozera ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gufungura Rwanda Heritage Hub
Ni igikorwa cyateguwe n’Inteko y’Umuco n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’Umuco n’umurage [ICCROM]
Ni amahugurwa azajya atangirwa mu ngoro ndangamurage yo kwa Richard Kandt
Habonetse umwanya wo gusobanurirwa amateka ari mu mu nzu ndangamurage yo kwa Richard Kandt
Abanyeshuri bagagaraje ko bazabyaza umusaruro ubumenyi bazakura muri iki kigo
Benshi bahanze amaso umusaruro w'ikigo cya Rwanda Heritage Hub mu gusigasira umurage w'igihugu
Abanyeshuri ba mbere bari mu igeragezwa ry'umusaruro wa Rwanda Heritage Hub
Abanyeshuri ba mbere batangiye kwiga muri Rwanda Heritage Hub

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .