00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwasubije u Rwanda indirimbo n’imbyino gakondo byatwawe mu gihe cy’ubukoloni

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 October 2021 saa 10:43
Yasuwe :

“Nta n’umwe ufite uburenganzira bwo gusiba amateka y’Igihugu kuko igihugu kitagira amateka, ni nk’Isi itagira roho”, ayo ni amagambo yamamaye nk’ikirango cy’ikiganiro Archives d’Afrique gikorwa n’Umunyamakuru wa RFI, Alain Foka.

Uyumvise amahushuka wakeka ko nta gisobanuro afite ariko ku ruhande rw’u Rwanda yumvikanye neza kuri uyu wa Kane ubwo rwakiraga imbyino n’indirimbo bisaga 4000 byafashwe guhera mu gihe cy’ubukoloni kugeza mu 2000, bikaba byari bimaze imyaka n’imyaka mu nzu ndangamurage izwi nka Musée Royal de l’Afrique Central-Tervuren.

Ni umwimerere w’indirimbo nka ‘Benimana’ yamamaye cyane ariko ibyinitse bitandukanye n’iyo tuzi ubu, kuko iy’umwimerere itangira igenda gahoro cyane, umudiho ukaza igiye gusoza. Ni indirimbo kandi zigizwe n’amagambo y’Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Uwo murage wagaruwe mu Rwanda nyuma yo gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo byoroha kubihanahana kandi bifite n’amazina nk’uko ba nyirabyo bari barayabyise mu gihe byafatwaga, aho byafatiwe n’imihango byafatiwemo.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umurage w’u Rwanda wari umaze igihe mu mahanga wasubijwe bene wo.

Ati “Uyu ni umurage utari uzwi n’Abanyarwanda, natwe ibyo dufite ugereranyije n’ibyo baduhaye usanga ntacyo twari dufite. Ni ibintu twishimiye ariko sibyo byonyine bafite; iki ni igice kimwe cy’uwo murage w’indirimbo n’imbyino ariko bafite n’ibindi bikoresho, urugero ni ibicurangisho by’izo ndirimbo, bakagira ibindi bikoresho byaba ibibaje n’ibiboshye.”

Masozera yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi kugira ngo n’ibindi bimenyetso ndangamurage by’Abanyarwanda biri muri icyo gihugu bisubizwe, kandi ngo u Bubiligi bwagaragaje ubushake.

Yavuze ko nyuma yo kwakira uwo murage ushingiye ku muziki, bazawushyira ku karubanda buri wese ushaka kuwumva, gukora ubushakashatsi n’ibindi akabasha kuwubona byoroshye.

By’umwihariko, Masozera yasabye abahanzi nyarwanda kuvoma inganzo muri izo mbyino n’indirimbo, aho gushidukira iby’amahanga.

Ati “Harimo indirimbo dushaka ko abahanzi bavomamo impano zabo. Abahanzi b’ubu urabona ko bagendaga bafata imico y’ahandi ariko twababaza bakatubwira bati muragira ngo tuvane he ibyo tuvoma? Ibi ni ibintu bikomeye cyane.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yavuze ko uwo murage wagaruwe mu rugo, ari umusanzu ukomeye mu guhuza ahahise h’u Rwanda n’ahazaza harwo.

Ati “Ni umuco n’umurage dusangiye. Bivuze ko ubu dushobora kugira uruhare mu guhuza ahahise h’u Rwanda n’umuco gakondo, tukabihuza n’ahazaza. Twishimiye ko twagize uruhare muri ibi, tukaba tunasangira uburyohe bw’uyu muziki.”

Bert Versmessen yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu kurusubiza ibindi bimenyetso ndangamateka na ndangamurage byarwo bibitse mu Bubiligi.

Inteko y’Umuco yatangaje ko nyuma yo kwakira uwo murage gakondo w’Abanyarwanda, bizashyirwa aho buri wese yabasha kubibona nko ku mbuga nkoranyambaga no mu Nzu Ndangamurage i Huye.

Umwaka ushize nabwo u Bubiligi bwahaye u Rwanda impapuro zisaga ibihumbi 10 zikubiyemo amakuru arebana n’ubushakashatsi bwakoze guhera mu 1923 ku hantu haba hari amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Byose biri mu mushinga wiswe ‘SHARE’ w’imyaka itanu, urimo guhererekanya ibimenyetso by’umurage n’amateka by’u Rwanda bibitse mu Bubiligi, kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga ibimenyetso ndangamurage, kuvugurura Inzu Ndangamurage ya Huye, ubushakashatsi n’ibindi.

Ambasaderi Masozera (iburyo) asinyira ko u Rwanda rwakiriye umwe mu murage warwo wari ubitse mu Bubiligi
Ambasaderi Masozera yavuze ko u Rwanda rwizeye ko n'undi murage warwo ubitse mu Bubiligi uzasubizwa
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Inteko y'Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Dr Dieudonné Sebashongore, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen n'Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Masozera Robert
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yijeje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kuzana no kubungabunga umurage
Imbyino n'indirimbo u Rwanda rwahawe bisaga ibihumbi bine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .