00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwizeye ko Pariki ya Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 December 2021 saa 12:27
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko u Rwanda rufite icyizere ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe izaba umurage wa mbere mu Rwanda mu gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Mu 2020 ni bwo u Rwanda rwandikiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) rusaba ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ishyirwa mu murage w’Isi.

Muri Mutarama 2021, UNESCO yasubije u Rwanda ko yasanze Pariki y’Igihugu Nyungwe yujuje ibisabwa, ngo ishyirwe ku rutonde rw’agateganyo rw’umurage w’isi. Magingo aya u Rwanda hari ibyo rukiri kunoza mu gihe rutegereje umwanzuro wa nyuma uzemeza bidasubirwaho niba iyi pariki ishyizwe ku rutonde rw’umurage w’Isi cyangwa niba idashyizweho.

Iyo ahantu nyaburanga hashyizwe ku rutonde rw’umurage w’Isi, UNESCO ifatanya n’igihugu kuhabungabunga kugira ngo hatazangirika kuko haba hafitiye akamaro Isi yose.

Umukozi wa RDB ushinzwe gahunda zo kubungabunga pariki z’igihugu, Ngoga Thelesphore, yavuze ko bafite icyizere ko Pariki ya Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Ati “Mu minsi ishize twari twatanze imbanzirizamushinga ya dosiye tugomba gutanga. Bayinyujijemo amaso, batubwira ko iteguye neza, banatugira inama ku byo twarushaho kunoza. Icyizere cyacu gituruka ku miterere ya Nyungwe, ibumbye urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibyo utasanga ahandi. Ni ryo shyamba rigari ry’inzitane muri Afurika, rinacunzwe neza ritangiritse.”

Yavuze ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe nimara kujya ku rutonde rw’umurage w’Isi Abanyarwanda bazabyungukiramo ibintu byinshi birimo no kuba ba mukerarugendo baziyongera kubera amatsiko yo gushaka kureba iryo shyamba.

Bizanatuma UNESCO izajya yohereza abashakashatsi benshi n’imishinga myinshi yo kubungabunga iri shyamba.

Inzobere mu bijyanye no kubungabunga umurage, Nkusi David, avuga ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yujuje ibisabwa ngo ishyirwe ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Ati “Nyungwe ni hamwe mu hantu karemano dufite mu gihugu, hafite ibyo bisabwa ku kigereranyo gishimishije. Nyungwe ishyizwe ku rutonde rw’umurage w’Isi byatugirira akamaro nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.”

Akomeza agira ati “Muri Nyungwe hari ibinyabuzima bigenda bisa n’aho bicika ahandi ku Isi, uwo ni umwihariko mwiza wo gutuma Nyungwe yashyirwa mu murage w’Isi kugira ngo badufashe kubungabunga aho hantu.”

Umukozi ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mvunabandi Dominic, avuga ko bafite icyizere 95% ko Pariki y’Igihugu Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Ati “Nyungwe ni ishyamba rinini mu Karere, rifite urusobe rw’ibinyabuzima n’amoko y’ibimera n’ibinyabuzima menshi kandi ataboneka ahandi, rifite isoko ya Nile, ibyo rero bituma Isi yose igomba kumenya mu by’ukuri isoko ya Nile iherereye hehe?”

Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo.

Kimwe mu bintu by’ingenzi biba bikenewe kugira ngo umurage runaka ushyirwe ku rutonde rw’umurage w’Isi ni ubushake bwa politiki y’igihugu yo kubungabunga uwo murage. Guverinoma ni yo isaba ko umurage ushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi ariko ifite n’uburenganzira bwo gusaba UNESCO gusiba uwo murage ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Kugeza ubu ku rutonde rw’umurage w’Isi hamaze kugeraho imirage 1121, harimo imirishyo y’ingoma yo mu Burundi na pyramid zo mu Misiri.

Mu Rwanda uretse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iri gusabirwa kujya ku rutonde rw’umurage w’Isi hari n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwasabye ko zashyirwamo.

U Rwanda rwizeye ko Pariki y'Igihugu ya Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi
Umukozi ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Dominic Mvunabandi, avuga ko bafite icyizere 95% ko Pariki y’Igihugu Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi
Ngoga Thelesphore yavuze ko RDB ifite icyizere Pariki y'Igihugu ya Nyungwe izashyirwa ku rutonde rw'umurage w'Isi
Nkusi David, inzobere mu bijyanye no kubungabunga umurage avuga ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yujuje ibisabwa ngo ishyirwe ku rutonde rw’umurage w’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .