00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyohe no kwiyongeza: Ibyaranze igitaramo mbonekarimwe cyaganuwemo amafunguro ya Kinyarwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 July 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Abarimo King James, Isimbi Alliance (Alliah Cool), Ruti Joël, Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera bari mu banyuzwe n’amafunguro ndetse n’ibinyobwa bya Kinyarwanda byagaragaye mu gitaramo "Intango Cultural Night".

Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 29 Nyakanga 2023 cyateguwe n’umutetsi wabigize umwuga wa Park Inn by Radisson Hotel, Ngayaboshya Emmanuel (Chef Emma) ku bufatanye n’Inteko y’Umuco.

Ni igitaramo cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Tumurike indyo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga." Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bitabiriye iki gitaramo cyari kiyobowe na Alice Kamasoni, bataramirwa na Ruti Joël na Mushabizi.

Ruti Joël wishimiwe na benshi yaririmbye indirimbo zirimo Rwagasabo , Musomandera , Cunda, Nyambo, Ibihame, Akadege, Iyizere ya Jules Sentore na Nasara ya Meddy.

Ubwo umwanya wo gufata amafunguro wari ugeze wabonaga buri wese ashishikajwe no kujya kumva uburyohe bugize indyo ya Kinyarwanda.

Bitewe n’uburyohe bw’ayo mafunguro benshi basimburanaga ubutitsa basubira aho yari ateguriwe bakiyongeza kugira ngo badataha badashize ipfa.

Ubuyobozi bwa Parkinn Hotel bwatangaje ko iki gitaramo kigomba kugaruka kenshi gashoboka bitewe n’uburyo abacyitabiriye batashye banyuzwe n’umwihariko wacyo.

Ngayaboshya Emmanuel watetse aya mafunguro yatangarije IGIHE ko iki gitaramo yagitekereje mu rwego rwo kwibutsa abantu inteko za Kinyarwanda, benshi batagira amahirwe yo kubona mu mujyi.

Uyu mugabo umaze imyaka 23 atangiye uyu mwuga yagize ati “Biragoye ko wabona aho wafatira amafunguro ya Kinyarwanda atetse neza mu mujyi wa Kigali, cyangwa se aho wasanga ibiryo n’ibinyobwa ufungura bikwereka ko uri mu Rwanda koko.”

“ Ni igitekerezo natangiye gutekerezaho mu 2015 , binsaba kubanza gukora ubushakashatsi ku ndyo zimwe na zimwe nubwo hari ibyo nari nsanzwe nzi”.

Ngayaboshya Emmanuel yavuze ko iki gikorwa kigomba kuba ngaruka kwezi mu rwego rwo gukomeza kwamamaza indyo nyarwanda.

Ati “Gutangira kubitegura byadutwaye ukwezi, gusa kubera uburyo byagenze neza twifuza Intango Cultural Night izajya iba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu rwego rwo gukomeza kwamaza amafunguro ya Kinyarwanda.”

Ngayaboshya yari yateguye indyo zirenga 20 nta n’imwe itekeshejeje amavuta, abayakeneye bakoreshaga amavuta y’inka.

Yakomeje avuga ko amafunguro ya Kinyarwanda afite umwihariko kuko yifitemo intungamubiri zihagije kandi abayafashe abarinda byinshi birimo no gusaza imburagihe.

Ababishoboye bafashe amashusho azahora abibutsa indyo za Kinyarwanda basanze mu Intango Cultural Night
Abanyamahanga bishimiye kubona indyo nyarwanda badakunze kubona henshi
Abanyamahanga bitabiriye Intango Cultural Night banyuzwe n'umuziki gakondo wari muri iki gitaramo
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
Buri wese yari afite amatsiko yo kumva uburyohe bw'amafunguro ya Kinyarwanda
Buri wese yari afite amatsiko yo kumva uburyohe bw'amafunguro ya Kinyarwanda afite umwihariko wo kudatekeshwa amavuta
Hari hari indyo zitandukanye za Kinyarwanda
Byageze aho abato bahaguruka bagerageza kubyina Kinyarwanda basubiramo ibyo Ruti Joël akora
Ibihangano bya Ruti Joël byanyuze abakuru n'abato bageze aho bamusanga ku rubyiniro
Iki gitaramo cyabereye kuri Park Inn by Radisson Hotel
Intango Cultural Night yateguwe mu rwego rwo gufasha abanyamahanga kubona amafunguro abumvisha koko ko bari mu Rwanda
Intango Cultural Night yitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Isimbi Alliance (Alliah Cool) yanyuzwe n'uburyohe bw'ibinyobwa bya Kinyarwanda
Abanyuzwe n'igitaramo batahanye amashusho y'urwibutso
King James ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Kigali Protocol niyo yakiriye abitabiriye iki gitaramo Intango Cultural Night
Umunyamakuru Mike Karangwa ni umwe mu bitabiriye Intango Cultural Night
Mohsin wari uhagarariye sosiyete ya Keystone Hospitality yateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda
Ngayaboshya Emmanuel (Chef Emma) watetse aya mafunguro avuga ko iki gitaramo yagitekereje 2015 mu rwego rwo kwibutsa abantu inteko za Kinyarwanda
Mushabizi yataramiye abitabiriye gitaramo Intango Cultural Night
Ruti Joël yakumbuje abantu Meddy wa 2013 arimba indirimbo ye Nasara
Umukinnyi wa Filime Isimbi Alliance ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo Intango Cultural Night
Ubuyobozi bwa Parkinn Hotel bwatangaje ko iki gitaramo kigomba kugaruka kenshi gashoboka
Umukozi ushinzwe iterambere ry'ubuhanzi mberajisho n'Ubukerarugendo bushingiye ku Muco mu Nteko y'Umuco , Alice Kamasoni yitegereza imigendekere y'iki gitaramo
Umuntu wese winjiye muri iki gitaramo yahabwaga ibyo kurya n’ibyo kunywa bya Kinyarwanda.
Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert yanyuzwe n'umwihariko w'iki gitaramo
Umuyobozi wa Intore Entertainment , Bruce Intore ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Uwageze muri iki gitaramo yanyuzwe n'umwihariko w'iki gitaramo
Alice Kamasoni ni we wari uyoboye iki gitaramo
Alliah Cool asogongera ku binyobwa bya Kinyarwanda byari byateguriwe abitabiriye iki gitaramo
Amafunguro yari yateguwe mu buryo bwihariye
Amb Masozera Robert, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Bruce Intore na King James bahitamo amafunguro
Bamwe mu bakozi ba Kigali Protocol bafata ifoto y'Urwibutso na King James

Amafoto : Nezerwa Salomon

Video : Munyaneza Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .