Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 29 Nyakanga 2023 cyateguwe n’umutetsi wabigize umwuga wa Park Inn by Radisson Hotel, Ngayaboshya Emmanuel (Chef Emma) ku bufatanye n’Inteko y’Umuco.
Ni igitaramo cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Tumurike indyo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga." Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bitabiriye iki gitaramo cyari kiyobowe na Alice Kamasoni, bataramirwa na Ruti Joël na Mushabizi.
Ruti Joël wishimiwe na benshi yaririmbye indirimbo zirimo Rwagasabo , Musomandera , Cunda, Nyambo, Ibihame, Akadege, Iyizere ya Jules Sentore na Nasara ya Meddy.
Ubwo umwanya wo gufata amafunguro wari ugeze wabonaga buri wese ashishikajwe no kujya kumva uburyohe bugize indyo ya Kinyarwanda.
Bitewe n’uburyohe bw’ayo mafunguro benshi basimburanaga ubutitsa basubira aho yari ateguriwe bakiyongeza kugira ngo badataha badashize ipfa.
Ubuyobozi bwa Parkinn Hotel bwatangaje ko iki gitaramo kigomba kugaruka kenshi gashoboka bitewe n’uburyo abacyitabiriye batashye banyuzwe n’umwihariko wacyo.
Ngayaboshya Emmanuel watetse aya mafunguro yatangarije IGIHE ko iki gitaramo yagitekereje mu rwego rwo kwibutsa abantu inteko za Kinyarwanda, benshi batagira amahirwe yo kubona mu mujyi.
Uyu mugabo umaze imyaka 23 atangiye uyu mwuga yagize ati “Biragoye ko wabona aho wafatira amafunguro ya Kinyarwanda atetse neza mu mujyi wa Kigali, cyangwa se aho wasanga ibiryo n’ibinyobwa ufungura bikwereka ko uri mu Rwanda koko.”
“ Ni igitekerezo natangiye gutekerezaho mu 2015 , binsaba kubanza gukora ubushakashatsi ku ndyo zimwe na zimwe nubwo hari ibyo nari nsanzwe nzi”.
Ngayaboshya Emmanuel yavuze ko iki gikorwa kigomba kuba ngaruka kwezi mu rwego rwo gukomeza kwamamaza indyo nyarwanda.
Ati “Gutangira kubitegura byadutwaye ukwezi, gusa kubera uburyo byagenze neza twifuza Intango Cultural Night izajya iba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu rwego rwo gukomeza kwamaza amafunguro ya Kinyarwanda.”
Ngayaboshya yari yateguye indyo zirenga 20 nta n’imwe itekeshejeje amavuta, abayakeneye bakoreshaga amavuta y’inka.
Yakomeje avuga ko amafunguro ya Kinyarwanda afite umwihariko kuko yifitemo intungamubiri zihagije kandi abayafashe abarinda byinshi birimo no gusaza imburagihe.
Amafoto : Nezerwa Salomon
Video : Munyaneza Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!