00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutore bushobora kwemezwa mu murage ndangamuco w’Isi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 November 2023 saa 10:09
Yasuwe :

Umukozi Ushinzwe kubungabunga Umurage muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonergagihugu [MINUBUMWE], Mutangana Steven, yavuze ko hamaze gutangwa ubusabe bwo kwandikisha Ubutore nk’umurage ndangamuco w’u Rwanda udafatika ku rwego rw’Isi.

Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo kuri raporo y’Igihugu y’Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Umurage Ndangamuco Udafatika, y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], yo mu 2003.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri ku ya 28 Ugushyingo 2023, yari igamije kugenzura no kunononsora ibikubiye muri raporo ngarukabihe itegurwa buri nyuma y’imyaka itandatu na buri gihugu kimunyamuryango wa UNESCO.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruteguye iyi raporo kuko rwashyize umukono kuri aya masezerano ya UNESCO yemeza kurengera umurage ndangamuco udafatika mu 2013, akaba ari naho umurage w’Ubutore ubarizwa.

Mutangana Steven, yavuze ko Ubutore ari ikintu cyagutse kuruta uko abantu bahamiriza bakitwa intore, nyamara ahubwo ari kimwe mu bigize imyitozo ihabwa intore.

Yagize ati “Haba harimo filozofiya y’u Rwanda ituma umuntu agira ubutore bitari kubyina gusa, kuko ubutore hari byinshi busobanura. Kuba rero twarasabye ko bwakemezwa nk’umurage ku rwego rw’Isi hari icyo bivuze ku muco w’igihugu kandi gikomeye.

“Hari undi murage ndangamuco udafatika tumaze kwemeza ku rwego rw’igihugu urimo ingoma, umuganura, agaseke, imigongo, ariko ubushakashatsi buracyakomeje kuko u Rwanda bukungahaye cyane kuri uyu murage, mu myaka iri imbere uru rutondo ruzaguka rwose.”

Bimwe mu bigize Ubutore birimo kubanza ugatozwa, ugatora, ugatoranywa, nyuma ukitwa intore, ibyo ushaka kuba intore yigishwa birimo ubuzima, imiyoborere, igisirikare, ubuvuzi, ubuhinzi, ubworozi, ubuvunganzo, umuhamirizo w’intore n’ibindi.

Muganga Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, yavuze ko umurage ndangamuco udafatika ari ingirakamaro cyane kuko udahari, n’ufatika utabaho.

Yagize ati “Kuba Ubutore bwakemezwa ku rwego rw’Isi ni ikintu gikomeye cyane ariko nanone gito mu byakabaye byemezwa kuko hari byinshi byagakwiye kuba bizwi ku Isi yose ko ari iby’abyacu by’Abanyarwanda gusa. Ni intambwe imwe, n’agato kava ku iguye!”

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, yavuze ko intego nyamukuru y’inama nk’iyi aba ari ukurebera hamwe ibyavuye mu bushakashatsi, ndetse hakanigirwa hamwe ibishobora kugira uruhare mu gusigasira umuco muri rusange.

Yagize ati “Hari indi nkunga twabonye tuzifashisha mu gukora ubundi bushakashatsi ku rwego rw’igihugu dushakisha ibindi bintu byose bishobora kuba bihari bigize umurage ndangamuco udafatika.”

Ibindi bikubiye mu murage ndangamuco udafatika birimo ururimi kavukire, ubuhanzi nserukarubuga, imihango, imiziririzo, ubumenyi gakondo, ubukorikori n’ibindi.

Biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2024 aribwo UNESCO izatangaza umwanzuro ku ishyirwa ry’Ubutore ku rutonde rw’umurage ndangamuco udafatika ku rwego rw’Isi.

Umwaka utaha wa 2024 uzarangira hafashwe umwanzuro ku kuba ubutore bwakwinjizwa mu murage w'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .