00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Michelle Obama atekereza ku gaciro k’umuryango n’urushako

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 January 2023 saa 12:11
Yasuwe :

Umugore wa Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko umuryango ari ingenzi, anahishura ko nk’umuntu mukuru yagiye aba ahantu henshi hatandukanye ariko nta na hamwe hamurutiye kubana n’umuryango we by’umwihariko umugabo we Barack.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Michelle avuga ko kuba yararyohewe n’urushako bidasobanuye ko ibintu byose byagenze neza 100%, aho yagize ati "umwe muri twe aba ashaka ibirenze cyangwa ashaka gutanga ibirenze ku buryo bidusaba gutegana amatwi kandi mu byukuri hatajemo ibyo kwihagararaho, ibyo bikaba ari byo bidufasha gutera imbere gahoro gahoro."

Yakomoje ku kuntu hashize imyaka myinshi abakiri mu myaka y’urubyiruko bamubaza kugira icyo ababwira ku bijyanye n’urushako.

Ati "Ugomba kuba witeguye wowe ubwawe, kumenya uko witwara mu gihe hari icyo utabashije kumvikanaho n’umuntu cyangwa mu gihe wumva utaryohewe. Ugomba kwiga uburyo bwiza bwo kugaragaza ibitekerezo bitandukanye n’iby’undi kandi atanga umuburo ko gushaka kwigaragaza neza mu by’imibanire yawe n’undi mukirambagizanya bishobora kuzahita bigukomerera ukimara gushaka."

Yibukije ko ukwiye kwibaza icyo wifuza kuvana mu mibanire yawe n’uwo mukundana, ugatinda ku kumenya niba wifuza ubukwe gusa cyangwa niba wifuza kubana n’uwo mugiye gushakana by’igihe kirekire, akagaragaza ko kwibaza ibyo byombi bigufasha kwitahura ukamenya uwo uri we n’uwo wifuza kuba we.

Umuryango wa Michelle na Obama wamenyekanye cyane mu 2007 ubwo Barack Obama yiyamamariza kuyobora Amerika, gusa amateka y’urukundo rwabo yatangiye imyaka icumi mbere yaho, ubwo Michelle Obama icyo gihe witwaga Michelle Robinson yagirwaga umujyana wa Obama mu biro by’abanyamategeko muri Leta ya Chicago bizwi nka ‘Chicago law firm Sidley & Austin’.

Nyuma y’igihe bakundana baje kurushinga mu 1992 ubu bakaba bafite abana babiri aribo; Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.

Urukundo rw’uyu muryango rugaragarira mu magambo aryoshye (imitoma) bagiye babwirana ndetse n’amafoto yuje akanyamuneza adasiba kubagaragaza bombi barebana akana ko mu jisho.

Ku wa ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Michelle Obama yagaragaje umuryango nk’ishingiro ry’ibyo umuntu akora byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .