00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi abagiye kurushinga bakwiye kubanza kuganiraho

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 December 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Umusore n’umukobwa bahuye, bagahuza, bagakundana ndetse bakiyemeza gutangira umushinga wo kubana akaramata, biba ari ibyishimo ku ruhande rwa bose ariko ari urugendo rukomeye batangiye.

Ikinyamakuru Mail Online cyifashishije urubuga Sex therapist cyagaragaje ibintu birindwi by’ingenzi abagiye gushakana bakwiye kuganira mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubuzima bwo mu buto

Iyo uganiriye n’uwo mugiye kubana ku buto bwawe bituma yumva neza uko wakuze akaba yarushaho kukumenya uko uteye usanga kenshi amateka umuntu yakuriyemo agena uwo ari we.

Kuganira ku buto bw’abagiye gushakana bituma barushaho kumenyana no kubasha kumvikana kuko buri wese aba yumva uko undi ateye n’inkomoko yabyo.

Amateka y’ibyo banyuzemo mu rukundo rw’ahashize

Abantu benshi ntibakunda kuganiriza abo bagiye kubana ku hashize habo mu rukundo, gusa biba byiza kubiganiraho kuko hari amasomo babikuramo ndetse bikabafasha kumenya uko umuryango wabo uzabana n’abo batandukanye.

Kuganira ku byo bakunda kubona mu rukundo

Usanga hari abantu bakundana bakageza n’igihe cyo kubana ariko buri wese atazi icyo mugenzi we yishimira. Biba byiza gufata umwanya bakaganira ku byo buri wese gukorerwa mu rukundo.

Buri wese agira ibyo yishimira mu gutanga cyangwa kwakira mu rukundo, hari ukunda guhabwa impano undi akunda ibiganiro; iyo mubiganiroyeho bibafasha kubaka urukundo rwanyu kuko ukorera mugenzi wawe ibimushimisha.

Kuganira ku buryo buri wese akoresha akemura ibibazo

Abakundana bakwiye kumenya ko mu rukundo ibintu bidahora ari byiza ko hari n’igihe bashobora kugirana amakimbirane.

Biba byiza iyo baganiriye ku buryo buri wese yikura mu bibazo kuko bibafasha igihe babgiranye babasha kubisohokamo mu buryo bworoshye.

Ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina

Abakundana kandi bitegura kubana bakwiye kuganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, buri wese akabwira mugenzi we ibyo akunda n’ibyo yanga kuko iki ari igikorwa cy’ingenzi mu mubano w’abagiye kubana.

Inzozi za buri wese n’ejo hazaza

Akenshi abantu bagiye kubana baba barahuye bakuze hamwe buri wese aba afite imishinga yakoze n’iyo arota kuzakora, ni byiza cyane ko mwicara mukayiganiraho kuko muba mugiye kubana mukamenya ibikenewe n’ibizagirira umumaro urugo rwanyu.

Ikoreshwa ry’amafaranga n’umutungo w’urugo

Abantu bakoresha amafaranga mu buryo butandukanye; hari abakunda kuyabika abandi bakishimira kuyakoresha, iyo ugiye kubana n’umuntu ni byiza cyane kubiganiraho no kwemeranya uko amafaranga mwinjiza akwiye gukoreshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .