00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kohereza abimukira mu Rwanda bishobora kuzatwara u Bwongereza za miliyari z’amapawundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 March 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta, IPPR, cyagaragaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ishobora gutwara Guverinoma y’u Bwongereza za miliyari z’amapawundi.

IPPR yasobanuye ko kohereza abimukira ibihumbi 20 bamaze kwinjira mu Bwongereza kuva mu 2023 bizatwara miliyari ziri hagati ya 1,1 na 3,9 z’amapawundi.

Hashingiwe kuri iyi mibare, IPPR yagaragaje ko nibura buri mwimukira uzoherezwa mu Rwanda azashorwaho ibihumbi 228 by’amapawundi.

Umuyobozi muri IPPR ushinzwe ibibazo by’abimukira, ubucuruzi n’abaturage, Marley Morris, yatangaje ko kubohereza mu Rwanda bizahenda Guverinoma y’u Bwongereza, kurusha uko yakomeza kubafashiriza aho bari.

Ati “Muri iyi gahunda ya guverinoma, za miliyari zizoherezwa mu Rwanda kugira ngo hoherezwe abantu bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe kuva itegeko rigenga abimukira batemewe n’amategeko ryatorwa.”

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza yatangaje ko imibare yatangajwe na IPPR irimo gukekeranya kandi ko irimo ukwirengagiza ukuri.

Yagize ati “Habaye hadashatswe ibisubizo birimo udushya, ikiguzi cyo gucumbikira abimukira cyagera kuri miliyari 11 z’amapawundi ku mwaka mu 2026. Ukwimuka kutemewe gutwara ubuzima, kandi kuberamo icuruzwa ry’abantu. Birakwiye ko dushaka ibisubizo byo gukemura iki kibazo kimaze igihe.”

Uyu muvugizi yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugabanya amafaranga ashorwa ku bimukira ari ukubohereza mu Rwanda. Ati “Uburyo bwiza bwo kuzigama amafaranga y’abasora ni ugukumira ko abimukira baza hano mu buryo butemewe n’amategeko kandi ubufatanye bwacu n’u Rwanda ni cyo bugamije.”

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano avuguruye u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda mu Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko abimukira babarirwa mu bihumbi 30 bazoherezwa i Kigali mu myaka itanu.

Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko kutohereza aba bimukira mu Rwanda ari byo byayihenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .