IPPR yasobanuye ko kohereza abimukira ibihumbi 20 bamaze kwinjira mu Bwongereza kuva mu 2023 bizatwara miliyari ziri hagati ya 1,1 na 3,9 z’amapawundi.
Hashingiwe kuri iyi mibare, IPPR yagaragaje ko nibura buri mwimukira uzoherezwa mu Rwanda azashorwaho ibihumbi 228 by’amapawundi.
Umuyobozi muri IPPR ushinzwe ibibazo by’abimukira, ubucuruzi n’abaturage, Marley Morris, yatangaje ko kubohereza mu Rwanda bizahenda Guverinoma y’u Bwongereza, kurusha uko yakomeza kubafashiriza aho bari.
Ati “Muri iyi gahunda ya guverinoma, za miliyari zizoherezwa mu Rwanda kugira ngo hoherezwe abantu bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe kuva itegeko rigenga abimukira batemewe n’amategeko ryatorwa.”
Umuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza yatangaje ko imibare yatangajwe na IPPR irimo gukekeranya kandi ko irimo ukwirengagiza ukuri.
Yagize ati “Habaye hadashatswe ibisubizo birimo udushya, ikiguzi cyo gucumbikira abimukira cyagera kuri miliyari 11 z’amapawundi ku mwaka mu 2026. Ukwimuka kutemewe gutwara ubuzima, kandi kuberamo icuruzwa ry’abantu. Birakwiye ko dushaka ibisubizo byo gukemura iki kibazo kimaze igihe.”
Uyu muvugizi yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugabanya amafaranga ashorwa ku bimukira ari ukubohereza mu Rwanda. Ati “Uburyo bwiza bwo kuzigama amafaranga y’abasora ni ugukumira ko abimukira baza hano mu buryo butemewe n’amategeko kandi ubufatanye bwacu n’u Rwanda ni cyo bugamije.”
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano avuguruye u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda mu Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko abimukira babarirwa mu bihumbi 30 bazoherezwa i Kigali mu myaka itanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!