00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inarijye yaba ari yo mvano y’urwangano rwa Amerika n’u Burusiya bahoze bacuditse?

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 28 March 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Mu mboni za benshi mu basesengura intambara imaze igihe hagati y’u Burusiya na Ukraine, bavuga ko icyo ari icyitiriro ahubwo akaba ari intambara u Burusiya buhanganyemo na Amerika iri kubera muri Ukraine. Wakwibaza uti ese bapfa iki ko batadikanyije nubwo hazima uwatse.

Umushakashatsi w’Umurusiya n’Umunyamerika, Dr. Vladimir N. Brovkin, uherutse kwandika igitabo yise “From Vladimir Lenin to Vladimir Putin” kigaruka ku rugendo rw’amateka y’u Burusiya kuva 1913 kugeza mu 2023, yagaragaje byinshi ku mvano y’ukutajya imbizi hagati ya Amerika n’u Burusiya kandi hari imyaka byamaze ari “pata na rugi”.

Ati “Mu gihe cy’intambara y’Ubutita, umubano wa Amerika n’u Burusiya uko wari umeze, nta rwango rukomeye cyane rwari ruhari. hari uguhangana no guterana ubwoba rimwe na rimwe buri wese ashaka kwerekana ubuhangange bwe. Ariko habayeho n’imyaka y’ubufatanye, mu gihe cya perezida Richard Nixon na Ronald Reagan ba Amerika na Mikhail Sergeyevich Gorbachev (w’u Burusiya) bagiye bafatanya banasinyana amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu by’ubucukuzi, igisirikare, n’ibindi,”

Gusa na none bijya gucika byahereye ku ishingwa Ihuriro rya gisirikare ry’u Burayi na Amerika (The North Atlantic Treaty Organization: NATO), ryari rifite intego nyamukuru yo ugukumira igitutu cya URSS mu 1949, ibintu baje kugeraho bakayibirindura mu 1991, ikavamo u Burusiya na bimwe mu bihugu bituranye kuri ubu.

Nyuma y’icyo gihe, Dr. Brovkin yavuze ko, u Burusiya mu kongera kwiyubaka kwabwo bwatangiye kuba inshuti n’abafatanyabikorwa ba Amerika n’u Burayi, hanabaye n’ibiganiro bw’uko bushobora kwinjira muri NATO.

Icyo gihe perezida Boris Nikolayevich Yeltsin wayoboye u Burusiya kuva mu 1991 kugeza 1999 yabaye inshuti y’akadasohoka ya Perezida William J. Clinton wa Amerika.

Uyu mushakashatsi Brovkin yagaragaje mu gitabo cye ko mur icyo gihe u Burusiya bwasaga n’aho buri munsi ya Amerika, ariyo igenga iby’umutekano byabwo, ariyo ifasha mu gushyiraho abaminisitiri, ndetse bikavugwa ko ari na yo yafashije na Perezida Yeltsin gutsinda amatora.

Vladimir Putin yazanye impinduramatwara

Yeltsin ubuyobozi bwe bwagiye bugana ku ihereze bitewe no kudakomeza gushyigikirwa n’Abarusiya kuko babona ari kuva ku mwimerere w’u Burusiya, asimburwa na Vladimir Putin wari ufite impinduramatwara, we wagiyeho agatangira kujya mu mujyo wo gukorana cyane n’ibihugu by’i Burayi ari nako ashaka kwiyubaka,

Brovkin ati “urwango rwabyukijwe n’uko Putin yashatse kongera kugira u Burusiya igihugu cy’igihangange. U Burusiya bwahindutse igihangange mu bya gisirikare, ibyo ni ibintu Abanyamerika batakira kuko atari byo bari biteze kuva ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet zisenyukiye mu 1991”.

Mu 1997, ubwo NATO yafashe umwanzuro wo kwaguka ikagenda yongeramo bimwe mu bihugu birimo n’ibituranye n’u Burusiya, icyo gihe u Burusiya nta mbaraga nyinshi bwari bufite mu bya gisirikare ari nabyo byatumye Abanyamerika batikandagira mu gukomeza kwagura NATO banayagurira cyane hafi y’u Burusiya ngo butazongera gukubagana.

Yagize ati “Ugukorwa mu jisho gukomeye kwabaye mu 2004 ubwo noneho NATO yongeyemo bimwe mu bihugu byahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet, kandi ibyo byari bihabanye n’amasezerano bari baragiranye na Perezida Gorbachev akiri ku butegetsi,”

Ibyo ni byo bisa n’ibyakanguye u Burusiya bukanzura nabwo kwirengera, ari cyo gihe bwongeye gushyira imbaraga mu kubyutsa imbaraga zabwo za gisirikare, kugira ngo buhangane n’u Burayi na Amerika byari bitangiye kubwotsa igitutu.

Icyo gihe mu 2004 Putin yari akiri inshuti ya byinshi mu bihugu by’u Burayi birimo u Budage, u Butaliyani n’u Bufaransa, bagiranaga ubufatanye n’ubuhahirane mu buryo butandukanye.

Brovkin yavuze ko atekereza ko “ari byo byateye ubwoba Abanyamerika babonaga u Burusiya butangiye kubaka umubano uhamye n’ibihugu byinshi byo mu Burayi bw’u Burengerazuba, kuko yavugaga ko ubwo bushuti bushobora kuzaca imbaraga NATO, aho wari kwibaza uti kuki hakenewe NATO mu gihe u Burusiya ari inshuti y’akadasohoka y’u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani,”

“Ikindi cyateye umwuka mubi hagati ya Amerika n’u Burusiya ni uko mu 2003 ubwo Amerika yinjiraga mu ntambara na Iraq, Icyo gihe ibihugu bitatu byari bikomeye, u Burusiya, u Bufaransa n’u Budage byafatanyirije hamwe mu kwamagana icyo gikorwa cyo gutera Iraq.”

Ibyo rero ngo ni bimwe mu byatumye Amerika ikaza umurego mu gushaka uburyo bushoboka bwose bwo guheza u Burusiya no kongera guha imbaraga NATO no gutuma Amerika yongera kugira ijambo i Burayi.”

Aho rero ni naho havuye icyemezo cya Amerika n’ibindi bihugu bya NATO cyo guhamagarira ibihugu bya Georgia na Ukraine kwinjira muri uwo muryango mu 2008, icyo gihe byanakuruye intambara muri Georgia, u Burusiya budashaka ko ibyo bikorwa kuko byari impungenge ku bwirinzi bwabwo.

Amerika nibwo yarunze ibitwaro byinshi muri Polland na Romania, icyo gihe u Burusiya bwarasakuje ndetse butanga imiburo buvaga ko ari amakosa Amerika iri gukora, gusa byose ntacyo byatanze.

Brovkin yagize ati “Icyo gihe nibwo u Burusiya bwafashe umwanzuro wo kongera kubaka igisirikare cyabwo, batangira gukora ikoranabuhanga rishya mu bya gisirikare, intwaro nshya, bavugurura inganda zikora ibitwaro zari zarasinziriye kuva mu myaka ya za 1990, kugeza ubwo mu 2018 Putin yatangaje ko u Burusiya bufite “Hypersonic missile”.

Bivugwa ko icyatumaga Amerika irushaho gutinya no gushaka guhabya u Burusiya ariko Putin yagerageza uko ashoboye kongera kuyigarura ku ikarita y’ibihugu by’ibihangange ku isi ndetse hari byinshi yakoze mu iterambere ry’abaturage be n’ubukungu bw’igihugu.

Mu busesenguzi bwa Dr. Vladimir N. Brovki yavuze ko impamvu abona Amerika ifitiye urwango u Burusiya ari uko “Itekereza ko ari cyo gihugu cyonyine gishobora kuyihangara mu bya gisirikare, akaba ari yo mpamvu Amerika ikomeje gutera inkunga Ukraine kugira ngo ibe inzira yo kuvuna amaboko u Burusiya”.

Abanyamerika benshi bo mu ishyaka ry’Aba-Republicain bakomeje kuagaragaza ko badashyigikiye kuba ubutegetsi bwa Biden buri gutera inkunga y’umurengera Ukraine mu ntambara imaze igihe ihanganyemo n’u Burusiya.

Mu kiganiro Senateri James David Vance aherutse kugirana na Fox News, yagaragaje ko atewe impungenge n’ibyo ubutegetsi bwa Biden buri gukora byo gukomeza gutera inkunga Ukraine kandi abona nta n’umusaruro bitanga.

Ati “Ndatekereza ko ari ibintu biteye isoni kuba ufite aba bantu bose bafite akazi ko kwita ku Banyamerika no kuyobora iki gihugu, ariko ukabona bahora bahangayikishijwe n’u Burayi na Ukraine. Nawe reba, dufite ibibazo bikomeye ku mupaka yacu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi”.

Amerika n'u Burusiya bihora bihanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .