00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umushinwa yakatiwe urwo gupfa azira kwica umukunzi we

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 March 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Nigeria rwahamije Umushinwa icyaha cyo kwica umukobwa wari inshuti ye, rumukatira igihano cy’urupfu.

Kuri iyi nshuro ubuyobozi bwo muri Nigeria bwavuze ko icyo gihano kizashyirwa mu bikorwa mu gihe uyu mugabo yaba atajuriye.

Uyu mugabo witwa Frank Geng-Quangrong yahamijwe icyo cyaha n’urukiko rwo mu gace gaherereye muri Leta ya Kano iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria.

Geng-Quangrong yashinjwe ko yateye icyuma umukunzi we w’imyaka 22 witwa Ummukulsum Sani, ibyaha yakoze mu 2022 abikorera muri iyo Leta ya Kano.

Uyu mushinwa avuga ko yamuteye icyo cyuma ubwo yageragezaga kwitabara.

Haruna Dederi ushinzwe ubutabera muri Leta ya Kano yabwiye Associated Press ko nubwo uyu mushinwa yahamijwe ibyo byaha atigeze na rimwe yemera ko yabikoze.

Dederi yavuze ko “ibi ari ibihamya bifatika by’uko umuntu wese uje kuba muri sosiyete runaka agomba kubanza kuganirizwa agategurirwa kubahiriza amategeko yose agenga iyo sosiyete.”

Igihano nk’iki cy’urupfu gikunze gutangwa cyane muri Nigeria ndetse n’abanyamahanga badasigaye.

Mu 2022 umuturage wo muri Denmark yahawe iki gihano nyuma y’uko yari yahamijwe ibyaha byo kwica amanitse umugore n’umwana we w’umukobwa.

Icyakora ibi bihano ntibikunze gushyirwa mu bikorwa cyane ko biba bigomba kwemezwa na ba guverineri ba za leta icyo cyemezo cyafatiwemo.

Mu myaka 25 ishize, igifungo cy’urupfu cyashyizwe mu bikorwa inshuro ebyiri gusa.

Frank Geng-Quangrong (iburyo) yahamijwe kwica umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .