00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Hagiye gutorwa itegeko rihana abaryamana batarashakanye

Yanditswe na
Kuya 2 December 2022 saa 09:50
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Indonesia igiye kwemeza Itegeko rishya rihana ubusambanyi, aho uhamijwe icyo cyaha ashobora kujya ahabwa igihano kigera ku mwaka.

BBC yatangaje ko nta gihindutse, iryo tegeko rizatorwa mu cyumweru gitaha.

Mu gihe ryaba ryemejwe, rizatangira gukurikizwa haba ku benegihugu ndetse n’abanyamahanga baba muri Indonesia.

Biteganyijwe ko urukiko ruzajya rwakira ikirego cy’ubusambanyi mu bashakanye mu gihe umwe muri bo ari we wijyaniye ikirego.

Icyakora, itegeko ryemera ko ababyeyi b’umuntu utarashaka bemerewe nabo kumujyana mu nkiko mu gihe bafite ibimenyetso by’uko yasambanye.

Kubana abantu batarasezeranye mu mategeko nabyo ntabwo byemewe, uzabifatirwamo ashobora guhabwa igihano cy’amezi atandatu.

Abatunzwe na serivisi z’ubukerarugendo bagaragaje impungenge kuri iryo tegeko kuko rishobora kugabanya umubare w’abantu basuraga icyo gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .