00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kigeli IV Rwabugiri yigeze gushaka guhaka abazungu ngo ‘bamubohere imyenda’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 January 2021 saa 05:15
Yasuwe :

Mu bami 28 batwaye u Rwanda mu bihe byo hambere, Kigeli IV Rwabugiri ari mu baranzwe n’ibikorwa bitari bicye by’ubutwari. Yari inkotanyi cyane, indwanyi karaha butaka yaharaniraga gutsinsura umwanzi w’u Rwanda aho yaba ari hose. Mu bwami bwo mu baturanyi bo mu majyaruguru y’u Rwanda ho baramuzi cyane kuko we n’ingabo ze babakoreye ibya mfura mbi.

Kigeli IV Rwabugiri yari mwene Mutara II Rwogera na Nyirakigeli Murorunkwere. Yimye ingoma mu mwaka wa 1853 kugera mu Ugushyingo 1895. Ni umwami wa 24 mu bami 28 bayoboye u Rwanda kuva ahagana mu 1091.

Umwami Rwabugiri amateka amuvugaho ibintu byinshi. Abanyarwanda bamukunze bidacagase kubera ubutwari bwe. Urukundo yakundwaga n’abaturage rugaragarira mu kuba ari we Mwami wahimbiwe ibisigo byinshi.

Amateka agaragaza ko Kigeli IV Rwabugiri yaharaniraga ishyaka ry’imihigo kandi buri gihe akagaragaza ubushake bwo kugera ku cyo yiyemeje cyose. Iyi mico ngo niyo yamuranze kuva ari umwana kugeza atanze.

Ubutwari bwe bugaragarira kandi mu kuba ari we Mwami w’u Rwanda wagize imitwe y’ingabo myinshi, aho mu mitwe y’Ingabo 171 u Rwanda rwagize yari afitemo 64, ibintu bitigeze bigerwaho n’undi mwami.

Yashatse guhaka abazungu

Ubwo yamenyaga ko abazungu bageze mu karere, mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Kigeli IV Rwabugiri yashatse kubahaka ngo bajye bamukorera imyenda.

Uburyo Umwami Rwabugiri yashatse guhaka abazungu byakunze kuvugwaho cyane mu myaka yo ha mbere, mu mpera z’ikinyejana cya 19. Yewe n’umwanditsi Zefirini Kagiraneza yabigarutseho birambuye mu gitabo yanditse ku mateka y’u Rwanda yise "Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda" igice cya mbere, avuga ko ubwo mu Rwanda bamenyaga ko abazungu basesekaye mu bihugu byo hakurya y’Akagera, Rwabugiri yatumye ku Mwami w’Ubujinja witwaga Gashushuru ati “Uzabanyoherereze (abazungu) mbahake bambohere imyenda.”

Aya makuru abazungu bayataye mu gutwi, batumaho Rwabugiri bati "Tuzashyira tuze".

Ntibyatinze kuko mu 1894 umuzungu witwa Gustav Von Götzen waje kugirwa Guverineri Jenerali wa Afurika Ndage y’u Burasirazuba yaje mu Rwanda aherekejwe n’abandi bazungu babiri ndetse n’abirabura 620.

Umwami Rwabugiri amaze kumenyeshwa ko hari abazungu bifuza ko babonana, yanze kubakirira i Nyanza cyangwa mu yindi ngoro iri mu gihugu hagati kuko yatekerezaga ko bashobora kuza barwana hakaba hameneka amaraso menshi. Yahisemo kubakirira i Kageyo [ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba].

Rwabugiri ngo yabajyanye i Kageyo kuko hitaruye abaturage benshi kandi atari hagati mu gihugu. Ikindi ni uko umusozi wa Kageyo uri ahantu hejuru ku buryo abazungu baje ingabo z’Umwami zibareba, iyo bashaka kurwana byari koroha kubarwanya kuko baje bareba umubare wabo n’ibyo bitwaje.

Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu afite uko abona ubwo bushake bw’Umwami Rwabugiri mu gushaka guhaka abazungu. Ati “Gushaka kubahaka nubwo babivuze mu Kinyarwanda gihanitse cya kera yashakaga ubufatanye, ibyo bafite iwabo bakaza akabaha u Rwanda bakabikoreramo ariko ari we mwami ubagenzura, guhaka mu Rwanda bivuze gutanga akazi.”

Hagati aho ibiganiro hagati ya Von Götzen n’Umwami Rwabugiri byabaye byiza cyane, uyu muzungu atangazwa n’uko yakiriwe ariko arushaho gutangarira isuku yasanganye uwo mwami w’igihugu gito.

Ingoro Umwami Rwabugiri yamwakiriyemo yasanze hasi hayo hashashe impu z’ingwe, atangarira cyane uwo muco w’isuku yasanganye Abanyarwanda.

Ikindi cyamushimishije ni inzoga y’ibwami yazimaniwe. Avuga ko ari ubwa mbere yarasogongeye ku nzoga iryoshye iruta iz’iwabo. Yatangajwe n’imiyoborere n’imitegekere y’Umwami muri rusange.

Gustave Adolf Graf Von Götzen asubiye iwabo yavuze amagambo menshi ataka u Rwanda n’Umwami warwo, abyandika no mu gitabo yasohoye mu 1895 yise "Durch Afrika von Ost nach West".

Umwami Rwabugiri yashakiye ingabo ze imbunda

Hari ikindi gihe Rwabugiri yigeze kujya muri Uganda ahazwi nka Masaka agiye kureba abazungu b’Abongereza ngo bamuhe imbunda azakoresha yigarurira amahanga.

Icyo gihe yagiye gusanganira abazungu i Masaka muri Uganda ngo bamuhe imbunda ajye azengereza amahanga, bamuha imbunda 60 ahita arema umutwe w’Ingabo witwaga ’Ibyinigira’.

Ibi Rwabugiri abikora hari mu 1885. Uyu mutwe yaremye witwa ’Ibyinigira’ wafatwaga nk’umutwe w’Ingabo kabuhariwe cyangwa se ‘Special forces’ zo muri iki gihe.

Mu 1895 ni bwo hatangiye imvugo igira iti “u Rwanda ruratera ntiruterwa” kubera ko u Rwanda rwari rumaze kuba igihugu gikomeye kandi cyubashywe mu karere mu by’ingabo no mu mitegekere, biturutse ku miyoborere myiza ya Kigeli IV Rwabugiri.

Rwabugiri niwe Mwami wa mbere wabonanye n'abazungu, uri ibumoso ni Von Götzen bahuriye i Kageyo
Urugo rwa Rwabugiri rw'i Kageyo ni uku Gustav Von Götzen yarushushanyije. ngo Rwabugiri yahisemo kuba ariho amujyana kuko hatari hagati mu gihugu
Gustav Von Götzen yatashye yirahira uko Kigeli IV Rwabugiri yamwakirije inzoga iryoshye. Uku niko yamushushanyije
Uyu ni umwe mu bahungu ba Rwabugiri witwaga Sharangabo, ubwo Von Götzen yageraga mu Rwanda barabonanye
Aha Gustav Von Götzen yari ageze ku kiyaga kiri hejuru y'ikirunga, bivugwa ko akimara kubonana na Rwabugiri yahise ajya mu birunga
Hamwe mu ho Von Götzen yasuye mu Rwanda ni ku Mugezi wa Nyabarongo, aha ni rwo rugendo rwa mbere yari awugiriyeho
Gustav Von Götzen yatangajwe n'uburyo Abanyarwanda babikagamo imyaka. Iyi foto iragaragaza kimwe mu bigega uyu mugabo w'Umudage yasuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .