00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwishe ya nka! Balladur yongeye kwihunza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, abihirikira kuri Amerika n’u Bwongereza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 April 2021 saa 07:20
Yasuwe :

Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu 1994, yongeye kumvikana ahakana uruhare rw’u Bufaransa muri Jonoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iki gihugu kidakwiye gusaba imbabazi nk’uko abarokotse bakomeje kubisaba.

Balladur yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24 ndetse na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Muri iki kiganiro uyu mugabo w’imyaka 91 yumvikanye avuga ko ‘atemeranya na gato’ n’umwanzuro wa Raporo ya Komisiyo ya Duclert iherutse kujya hanze uvuga ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Abajijwe n’umunyamakuru niba yemera umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Balladur yahise avuga ko atemeranya nawo habe na gato.

Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

“Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

Atewe ishema n’ibyo abasirikare be bakoze

Nyuma y’izindi Ngabo u Bufaransa bwagiye bwohereza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, muri Kamena 1994 nibwo iki gihugu cyongeye kohereza ingabo zacyo mu Rwanda, ziza mu cyiswe ’Opération Turquoise’ yari ifite inshingano zo gutabara abahigwaga.

Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari ukurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Rusizi) na Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe).

Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse biza kumenyekana ko Opération Turquoise yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

Icyo gihe impunzi zirenga miliyoni n’igice zari zihagarariwe n’abahoze ari abayobozi, abaminisitiri, ba burugumesitiri, bagannye mu nkambi zari zikwirakwiriye ahantu hose kuva muri Kivu y’Amajyaruguru kugera mu Majyepfo ya Bukavu hafi y’Umupaka uhuza Zaïre n’u Rwanda.

Bitewe n’ibi bikorwa, u Rwanda rwakomeje gushinja u Bufaransa ko bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Balladur yavuze ko muri Nyakanga 1994 yasuye u Rwanda akajya ku mupaka uruhuza na Zaire abonye ibyo Ingabo z’u Bufaransa zakoze bimutera ishema.

Ati “Nagiye mu Rwanda mu mpera za Nyakanga 1994, nabonye ibyo Ingabo zakoraga ku mupaka wa Zaire kugira ngo ndebe niba ibitaro byita ku bagore, abana yaba Abatutsi cyangwa Abahutu, nshobora kuvuga ko ntewe ishema n’ibyo ingabo zakoze.”

Aha hari mu 1994 ubwo Édouard Balladur yari ari kumwe na General Jean-Claude Lafourcade wari ukuriye Opération Turquoise basura inkambi z'impunzi muri Congo, yavuze ko iki gihe ibikorwa by'Ingabo ze byamuteye ishema

Yabisunikiye k’u Bwongereza na Amerika

Muri iki kiganiro Balladur yavuze ko u Bufaransa bwakoze ibyo bwari bushoboye ugereranyije n’ibindi bihugu ndetse n’Ingabo z’Umuryango.

Ati “Ku mupaka w’u Rwanda hari ingabo z’amahanga 5000 zari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Jenerali w’Umunya-Canada (Roméo Dallaire) bakoze iki? Ntacyo, ni nde wagize icyo akora ? U Bufaransa ni nde mu bihugu by’ibihangange wagize ubushake bwo kujya imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano muri Loni akavuga ati ‘twiteguye guhagarika ubwicanyi’.”

“Uretse u Bufaransa ni nde wundi wagize icyo akora mu Rwanda, ni nde wafashe inshingano ? […] Ndabisubiramo ni nde wagize icyo akora mu bihugu by’ibihangage, u Bwongereza ? Leta Zunze Ubumwe za Amerika ? U Burusiya ? Nta n’umwe”

Balladur yavuze ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi kuko nta ruhare bwagize muri Jenoside ko ahubwo zikwiye gusabwa n’abataragize icyo bakora.

Raporo yakozwe na Komisiyo yari irangajwe imbere n’umuhanga mu mateka, Prof Vincent Duclert ikamurikirwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Raporo yakozwe hifashishijwe inyandiko inyandiko za Perezida Macron na Balladur zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 inerekana ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki yabwo idahwitse yo gukomeza “kwica ijisho” mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi”.

Iti “Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n’amahoro.”

Nyuma kandi yo kubona ko amacakubiri ari gukaza umurego mu Rwanda, raporo igaragaza ko nta “politiki n’imwe u Bufaransa bwigeze bushyiraho igamije gufasha mu kurwanya ubuhezanguni bw’Abahutu no kurwanya irondamoko igihugu cyari cyarimakaje”.

Raporo inenga abayobozi b’u Bufaransa bari barangajwe imbere na Perezida Mitterrand ku bwo kwimakaza politiki yagaragazaga Habyarimana “nk’umuhutu” uhanganye n’ “umwanzi” w’ingabo ziturutse muri Uganda.

Bashingiye kuri iyi ngingo, aba bashakashatsi muri raporo yabo bagize bati “Ubushakashatsi bwagaragaje uruhare rukomeye kandi ndengakamere”.

Balladur yongeye kwihunza uruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside, abihirikira kuri Amerika n’u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .