00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka urashize: Wine, akabati k’imbuto, ibiryo byo muri hotel...iminsi ya mbere ya Rusesabagina mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 August 2021 saa 02:41
Yasuwe :

“Je préfère me taire”! Ni ryo jambo rya mbere Paul Rusesabagina yavuze ubwo yari ageze i Kigali muri Kanama 2020. Iminsi itatu yakurikiyeho, nibwo Isi yose yamenye ko uyu mugabo wabaye ikirangirire ku Isi hose kubera filimi “Hotel Rwanda” afungiye i Kigali.

 “Je préfère me taire” [mpisemo guceceka ] niryo jambo rya mbere Rusesabagina yavuze ageze i Kigali

 Sankara yari kuri RIB ubwo Rusesabagina yerekwaga itangazamakuru

 I Remera aho Rusesabagina yari afungiye, yagaburirwaga “ibiryo bivuye muri hotel”

 Mu cyumba cye harimo akabati karimo imbuto, yanashaka Wine akayituma

 Me Rugaza David na Me Nyambo Emeline bamwunganiye badahembwa

Hari saa yine z’igitondo ku itariki nk’iyi mu 2020. Wari umunsi nk’indi isanzwe, ku wa mbere abantu bose bagifite ingufu zo gutangira icyumweru, umwe mu bakozi ba RIB ushinzwe itangazamakuru ampamagara kuri Telefoni, ati “saa tatu ushobora kuza kuri Headquarters?” Nti nta kibazo, mubaza icyo anshakira, ambwira ko nkimenya mpageze. Ayo ni yo magambo n’abandi banyamakuru batarenze 10 babwiwe.

Kuri RIB iyo wabazaga ikigiye kuba, abantu barasekaga ntihagire ukubwira ibyo aribyo.

Njye wahageze kare natangiye kubona ibimenyetso by’uko ari inkuru ikomeye. Icyo abantu benshi batamenye kuri uwo munsi ni uko Nsabimana Callixte Sankara na we yari ahari.

Namubonye yambaye impuzankano y’abagororwa, ari kuzamuka mu ngazi zo kuri ibi biro, gusa nta kindi wari kumenya kiri kujya imbere.

Twahageze turi abanyamakuru batarenze 10, buri wese yicara ahanye na mugenzi we intera na cyane ko icyo gihe Covid-19 yari ikiri mbisi ica ibintu. Saa yine na 20, nibwo umugabo wambaye ikote ry’umukara yinjiye mu cyumba, twese turatirita, abantu bayoberwa ibibaye, hanyuma Dr Murangira B. Thierry wari utangiye akazi k’ubuvugizi muri iyo minsi ati “ RIB iramenyesha Isi…”, ibindi byakurikiyeho murabizi.

Ibintu kuri Rusesabagina byahinduye isura ubwo yari ageze i Kanombe, umuntu uzi neza iby’ifatwa rye yabwiye IGIHE ko yabonye ko aho ari atari i Burundi ari uko arungurutse mu kirahure cy’idirishya ry’indege akabona ibendera.

Ati “Yahise yiyakira!”

Icyo gihe ibintu byose yabajijwe, yasubije ati “Je préfère me taire”. Bivugwa ko no muri dosiye ye y’ibazwa inzego z’u Bubiligi zamukoresheje ubwo zasakaga urugo rwe, yagezemo hagati akabwira Abapolisi ati “Je préfère me taire”!

Tugaruke kuri RIB, Sankara wari uhari icyo gihe, ntiyari yajyanywe no guhura n’uwari Sebuja dore ko atigeze anamuca iryera ahubwo yari yagiye mu ibazwa kugira ngo huzuzwe dosiye ya Rusesabagina ubundi ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nta muntu wari wakamenye ibijyanye na Pasiteri Niyomwungere Constantin, ahubwo naketse ko Sankara ari we “warabuye” inzego z’ubutabera akazimenyesha aho Rusesabagina aherereye.

Ibye byamenyekanye mu kiganiro Rusesabagina yagiranye na The East African ku wa 7 Nzeri 2020, mbere yaho nta muntu wari uzi aho biva n’aho bijya. Icyari kizwi ni uko yafatiwe i Kanombe aturutse i Dubai kandi ko yari yizanye. “Operasiyo” nyir’izina, twayimenye mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo Bishop Niyomwungere yavugaga ko yiyemeje “kwitandukanya n’ikibi” agashyikiriza RIB “umutama” w’inshuti ye.

Abantu babonye Rusesabagina mu minsi ya mbere ye mu Rwanda, basobanura ko yamaze iminsi adasobanukiwe neza ibyamubayeho gusa ngo mu matariki ya mbere ya Nzeri cyane guhera ku ya 4 Nzeri 2020 yatangiye kongera kumwenyura.

Umwe yabwiye IGIHE ati “ Ku ruhande rwe ntabwo byari byiza, harimo kumva ko ageze aho atagombaga kugera, ahantu azi ko hari ibyo acyekwaho. Cyakora ntabwo yigeze atinda kwiyakira, ariko cyane cyane yagaruye agatima amaze guhura n’abanyamategeko be yihitiyemo Me Rugaza David na Me Nyambo Emeline. Mbere yumvaga ko agiye kugirirwa nabi ariko abona ntabwo bibaye.”

Rugaza waburaniye Rusesabagina yaminuje muri Kaminuza ya Makerere ibijyanye n’amategeko. Ni n’umwe mu nzobere mu mategeko mu Rwanda uburana imanza nshinjabyaha. Afite ikigo gitanga ubujyanama mu mategeko cyitwa Rugaza Law Firm.

Icyumba yafungiwemo cyarimo akabati k’imbuto, n’iyo yakeneraga “Wine” yarayihabwaga

Biragoye kubyemeza ariko ku rundi ruhande birashoboka ko nta wundi muntu mu mateka y’u Rwanda wafunzwe mu buryo bwiza nk’ubwa Paul Rusesabagina. Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru IGIHE ifite y’uko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rukigengesera ikintu cyose muri dosiye ye, ku buryo serivisi ahabwa zose zigomba kuba ziri ku rwego mpuzamahanga.

N’ikimenyimenyi, nta rundi rubanza mu Rwanda rwigeze rutambutswa imbonankubone ku miyoboro ya Televiziyo zitandukanye mu gihugu zirimo n’iy’igihugu, bigaragaza umucyo ubutabera bw’u Rwanda bwagerageje gushyira muri dosiye ye.

Icyumba Rusesabagina yari afungiyemo i Remera ni icy’inyubako ya Polisi izwi nka “Kigali Metropolitan Police”. Yuzuye muri Gicurasi 2015 itwaye miliyari 1,5 Frw.

Cyari kirimo ibikoresho byose umuntu akeneye, ubwogero bugezweho n’ubwiherero busukuye. Cyari gifite igitanda kirimo inzitiramibu, gishashe neza ku buryo hari ubwo “yiyumvaga nk’umuntu uri muri hotel” nubwo atari afite uburenganzira bwo gusohoka.

IGIHE ifite amakuru ko muri icyo gihe, iyo Rusesabagina yashakaga ibyo kurya, yahitagamo ifunguro anyotewe uwo munsi rikavanwa kuri hotel ndetse yanashaka n’umuvinyo wo kurenzaho akawuhabwa.

Mu cyumba cye harimo “menu” y’amafunguro ya hotel [ izina ryayo ntabwo twaritangaje muri iyi nkuru], buri munsi abamushinzwe bajyaga gufata mu cyumba cye urutonde rw’ibyo yahisemo kuza kurya ubundi bakajya kubimuzanira ndetse bivugwa ko rimwe na rimwe iyo hotel ariyo yabigemuraga aho yari afungiye.

Hari umuntu waganiriye na IGIHE wigeze kumusura aho yari afungiye, ahageze Rusesabagina aramuzimanira. Ati “ Umunsi umwe narahageze, twisangirira imbuto, aranzimanira.”

Muri icyo cyumba kandi harimo ameza n’intebe eshatu Rusesabagina yabyifashishaga nk’ibiro ashobora kwicaramo agategura dosiye ye neza.

Abanyamategeko bamwunganiye bwa mbere ntibahembwaga

Mu mategeko habamo ihame ryitwa “pro bono” aho rikunda gukoreshwa cyane ku bantu badafite amikoro, bagahabwa abunganizi ku buntu, batishyurwa. Rusesabagina na we kuko yasobanuraga ko nta muryango afite hafi aho ngo uzamwishyurire, yahisemo abanyamategeko babiri muri uwo murongo.

Bivugwa ko urugaga rw’abanyamategeko rwamuhaye lisiti y’abanyamategeko n’imyirondoro yabo, ubundi mu ntangiriro za Nzeri ahabwa umwanya wo guhura na buri wese amukoresha ikizamini binyuze mu bibazo yamubazaga.

Ibibazo Rusesabagina yabajije abo banyamategeko bose ni ibijyanye n’amategeko, uko bazamufasha, arangije ahitamo Me Rugaza David wari winjiye bwa nyuma uwo munsi muri icyo kizamini.

Bivugwa ko ubwo yari amaze guhura na Rugaza, yatangiye kugarura agatima, atangira kuganira ashize amanga.

Umwe mu bantu bigeze kumubona ari kumwe n’abo bunganizi be i Remera muri iyo minsi, yabwiye IGIHE ati “ Wabonaga harimo urukundo hagati ye n’abavoka be, ubona ko yishimye. Yisanze muri VIP mu buryo bunyuranye n’uko yakekaga.”

Murumuna w’umugore we niwe muntu wa mbere wahamagawe

Umuryango wa Rusesabagina wamaze iminsi utaramenya amakuru y’uyu mugabo, n’ayo wamenye mu minsi ya mbere wayakuraga mu itangazamakuru kimwe n’abandi bose.

IGIHE yamenye ko ubwo Rusesabagina yari amaze kubona abunganizi, we ku giti cye yahaye nimero z’umugore we n’umukobwa we abamwunganiraga kugira ngo babamenyeshe uko amerewe.

Mu minsi ya mbere yaba umugore wa Rusesabagina n’umwana we ntabwo bitabaga telefoni hanyuma Rusesabagina arahindura aha abunganizi be nimero za murumuna w’umugore we aba ari we witaba telefoni.

Uwo murumuna w’umugore wa Rusesabagina yasabwe kumenyesha umugore we n’umwana we uko uyu mugabo amerewe, yihutira kubikora anababwira ko bafungura telefoni zabo kugira ngo babone uko bajya bavugana. Icyo gihe nibwo umugore wa Rusesabagina yavuganye bwa mbere n’umugabo we binyuze ku bunganizi be.

Iyo uganiriye n’abantu bose bakurikiranye dosiye ya Rusesabagina mu minsi ya mbere, bahuriza ku kintu kimwe, cy’uko byabasabaga gukora amanywa n’ijoro, bataruhuka kuko birindaga ikintu cyose kidaciye mu mucyo.

Mu bantu ba mbere batari abunganizi ba Rusesabagina mu mategeko bamusuye amaze gufungwa, harimo umukozi wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Yakurikiwe n’undi mukozi wa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda.

Bivugwa ko umunsi ku wundi, abakozi b’izo Ambasade zombi bavuganaga n’abunganizi ba Rusesabagina ahanini bashaka kumenya uko uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Me Rugaza acyunganira Rusesabagina yigeze kubwira IGIHE ati “ Nkora amanywa n’ijoro. Nureba mu mafoto ya mbere, ntabwo nari mfite imvi, akurikiyeho uzabona ko mfite imvi. Nkora amasaha menshi ku bw’inyungu z’umu-client wanjye.”

Abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibo bantu ba mbere bamusuye muri Kasho i Remera. Aba bagaragara ku ifoto nabo ni abakozi b'iyo Ambasade, bari bitabiriye urubanza rwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
Me Nyambo Emeline (ubanza ibumoso) na Me Rugaza David bunganiye Rusesabagina mu gihe kirenga amezi atatu ku buntu
Rusesabagina yabaga mu cyumba kirimo ibikoresho byose akeneye ndetse n'akabati karimo imbuto. Hari umuntu wigeze kumusura muri iki cyumba ahageze Rusesabagina amwakiriza imbuto
Rusesabagina ari kuganira n'umuntu wari wamusuye mu cyumba, bishimanye
Me Rugaza na Rusesabagina ubwo bari bitabye Ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .