Wari umunsi udasanzwe kuko nibwo Bwa mbere Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyakoze akarasisi mu Kinyarwanda.
Ku bakurikiranye ibi birori, babonye ko ingabo z’u Rwanda zakoranye akarasisi imbunda z’ubwoko bwa SKS ndetse na Tavor.
Imbunda zo mu bwoko bwa The SKS, zakozwe n’Umurusiya Sergei Gavrilovich Simonov mu 1945. Ni imbunda zakoranywe ubushobozi bwo kurasa amasasu ari hagati ya 35 na 40 mu munota umwe gusa. Rimwe riba rigendera ku muvuduko wa metero 735 mu isegonda, rikaba rishobora kugenda muri metero 400 uvuye aho urashe ari.
Izi mbunda zakozwe mu rwego rwo gusimbura iza Mosin–Nagant zari zisanzwe. Zaramenyekanye cyane ndetse zitangira gukoreshwa ahantu henshi cyane, kubera ko bitasabaga ubushobozi bwinshi mu kuzikoresha, zitwarika neza kandi zitaremereye cyane.
Mu zindi mbunda zagaragaye muri aka karasisi harimo IWI Tavor ikorerwa muri Israel. Ifite imiterere yihariye kuko itinjirwamo n’amazi, ni ukuvuga imvura ikunyagiye uyifite ntacyo iba. Yakozwe intego ari ukuyiha ingufu nyinshi ariko ari ngufi kandi itaremereye cyane.
Chargeur yayo [hamwe hashyirwa amasasu], n’uburyo bwayo buyishoboza kurekura isasu biri mu gice cy’inyuma y’imbarutso. Kubazi ibijyane n’imbunda bavuga ko iy’ubu bwoko iba ifite igice cy’imbere kinini bigatuma urasa atapfa guhusha igipimo.
Uburebure bwayo bungana na milimetero 725, ikagira uburemere bw’ibiro 3,6. Ifite ubushobozi bwo kurasa muri metero 550.
Izi mbunda za Tavor zigira ibyiciro birimo ibya Tavor Tar, Tavor Ctar, Tavor 7 na Tavor TS12.
Kurikira icyegeranyo usobanukiwe neza umwihariko w’izo mbunda n’amateka yazo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!