Ibi byabereye kuri bariyeri iri hafi n’agace ka Turkana mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba, ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.
Amakuru dukesha The Nation avuga ko iki kibazo cyavutse ubwo abasirikare bane bari bagiye kuvoma bakoresheje imodoka, bageze kuri iyi bariyeri bahasanga umupolisi.
Uyu mupolisi yarabahagaritse, aba basirikare bamubwira ko ari kubakereza. Bahise bamusaba gupfukama, undi arabyanga.
Aba basirikare bahise bamwaka imbunda barasa mu kirere ubundi bikomereza urugendo. Bamubwiye ko niba ashaka imbunda ye araza kubasanga mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Loturerei.
Uyu mupolisi yahise atabarwa na bagenzi be benshi, baje barasa mu kirere ndetse bata muri yombi ba basirikare bose uko ari bane, babajyana kubafungira kuri sitasiyo ya polisi ya Lodwar.
Ibintu byarushijeho gufata indi ntera ubwo abasirikare barenga 10 bagabaga igitero kuri iyi sitasiyo ya polisi bashaka kubohoza bagenzi babo. Abayobozi b’igipolisi n’ab’igisirikare bahise bitambika batangira gukemura iki kibazo banyuze mu biganiro.
Amakuru yizewe avuga ko aba basirikare bagifunze, aho bashobora gukurikiranwaho ibyaha by’ubujura n’urugomo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!