00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashinje Tanzania kuyicira inzovu

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 12 April 2024 saa 02:44
Yasuwe :

Leta ya Kenya yatanze impuruza ku bikorwa bya Tanzania byo guha ibyangombwa abashaka guhiga inzovu hagamijwe ko bahabwa ibihembo, isaba ko bitakorerwa hafi y’imipaka ihuza ibi bihugu nibura ku ntera y’ibilometero 40 uvuye ku mupaka ugana muri Tanzania.

Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yo ku wa 10 Mata 2024, igaragaza ko Tanzania ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika nka Zimbabwe, Namibia, Botswana na Afurika y’Epfo, bikemera guha ibyangombwa abahiga inzovu bikozwe mu buryo bwo kwinezeza cyangwa imyitozo ngororamubiri hagamijwe gutangwa ibihembo nk’imidali n’ibikombe by’ishimwe (Trophy hunting).

Reuters igaragaza ko iyo bigeze ku biciro, umuntu ushaka guhiga inzovu agamije guhabwa ibihembo by’ishimwe mu rwego rw’imyitozo ngororamubiri, muri Tanzania ahabwa icyangombwa gifite agaciro kari hagati ya 10.000$- 20.000$.

Kenya igaragaza ko inzovu zituruka muri iyo pariki cyane cyane izifite amahembe maremare azifasha mu birimo ubwirinzi, mu bihe bitandukanye zagiye zicirwa muri Tanzania bikozwe n’abo baba barabiherewe uburenganzira na Tanzania. Kenya yatangaje ko nko muri Nzeri 2023, inzovu yayo yari ifite ayo menyo apima ibilo 50 yishwe n’abahigaga inzovu bahawe urushya na Tanzania.

Inzego za Leta muri Kenya ndetse n’abaharanira kubungabunga ibinyabuzima bo muri icyo gihugu, batanze impuruza kuri ibyo bikorwa bikorerwa muri Tanzania ku mipaka iyihuza na Kenya, bikanagira ingaruka ku nzovu zo muri Kenya ziba ziri hafi aho dore ko hari n’izicwa.

Ibi binagaragazwa nk’ibinagira ingaruka mbi ku bukerarugendo bukorerwa muri Kenya, nk’uko bigarukwaho na Guverineri w’agace ka Kajiado muri Kenya, Joseph Ole Lenku, dore ko ako gace ari kamwe mu twa Kenya dukora byinshi bishingiye ku bukerarugendo

Ati ‘‘Ntabwo ari ibintu bikwiye ko baha uruhushya abakora ubuhigi bw’inzovu hafi y’umupaka wa Kenya.’’

Nka Pariki Amboseli Wildlife yo muri Kenya ni imwe mu zifatiye runini ubukerarugendo bw’icyo gihugu, bigizwemo uruhare no kuba izwiho kubamo inzovu. Iyi pariki iri hafi y’umupaka uhuza Kenya na Tanzania, ku buryo inzovu ziyibarizwamo zishobora no kuwambuka zikajya muri Tanzania.

Kuva mu 1995 Kenya na Tanzania bifitanye amasezerano atanditse avuga ko nta nzovu ya kimwe muri ibyo bihugu igomba kwicirwa mu kindi, nyuma y’inzovu za Kenya zagiye zicirwa muri Tanzania mu 1994. Gusa Kenya ikagaragaza ko nubwo ubwo bwumvikane buhari Tanzania ibitera itwatsi ntibyubahirizwe.

Kenya isaba ko Tanzania ikwiye guhagarika gutanga ibyangombwa ku bahiga inzovu ziri ku mipaka ihuza ibyo bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .