Aka gace ni ubutaka bwiyashije imitutu minini cyane buri mu ihuriro ry’ibihugu byo mu ihembe rya Afurika bya Eritrea, Ethiopia na Djibouti, bitewe no gutandukana kw’ibitare biri munsi y’ubutaka bizwi nka ‘tectonic plates’. Iyi mitutu ifite uburebure bwa kilometero 56.
Mu busanzwe ku Isi hari inyanja eshanu arizo Pacific, Atlantic, Indian, Arctic, na Antarctic. Ibyagaragajwe n’aba bahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi, bisobanuye ko inyanja ya gatandatu ishobora kuvukira muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gihe ibi bibaye impano, Umugabawe wa Afurika wazacikamo ibice bibiri hanyuma inyanja nshya ikirema ikomotse ku iy’Umutuku n’iy’u Buhinde.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!