Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubwami bw’u Buholandi rivuga ko “dushaka gukomeza kugira uyu mujyi ahantu heza ho kuba haba ku bawutuye na ba mukerarugendo. Ibi Bivuze ko nta mubare munini wa ba mukerarugendo na hoteli nshya.”
Iki cyemezo cy’Umujyi wa Amsterdam kivuga ko hazajya hubakwa hoteli nshya igihe hari imwe yafunzwe, gusa bugatanga icyizere ko iki cyemezo kitareba imishinga yo kubaka hoteli yamaze guhabwa impushya.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe u Buholandi butangije gahunda igamije kugabanya umubare w’abasura Amsterdam buri mwaka, ni nyuma y’uko mu 2021 yasuwe n’abarenga miliyoni 18.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!