Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubusesenguzi n’ubujyanama ku miterere y’umurimo no gucunga abakozi mu bigo bitandukaye (GALLUP) ku bufatanye n’Umuryango Walton Family Foundation. Bwakorewe ku rubyiruko rusaga 2000 ruri mu kigero cy’iyo myaka.
Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko bimwe mu byo urwo rubyiruko rufata nko kubaho wishimye ari ugusinzira neza ndetse no kumva ko kubaho kwabo gufite intego cyangwa icyo kugamije.
Mu bindi byagaragajwe nk’icyo bita kwishima kuri bo, ni ukubasha kubona ibyangombwa by’ibanze nkenerwa mu buzima.
Ubu bushakashatsi kandi bwatangajwe hashingiwe ku byavuye mu bugenzuzi bune butandukanye bwakozwe ku rubyiruko rwo muri ‘Gen Z’.
Bugaragaza ko nubwo hafi 75% by’urubyiruko rwo muri icyo cyiciro muri Amerika rwemeza ko rujya rugira ibyishimo ku kigero runaka, bikomeza kuyoyoka bikabije uko rusatira ikigero cyo kuba abantu bakuru.
Hrynowski kandi avuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abo mu rubyiruko rwa Amerika bari hagati y’imyaka 18 na 26 ari bo benshi bari inyuma mu kubona ko ubuzima bwabo ari bwiza, ugereranyije n’uko abo mu biragano byababanjirije babubonaga bakiri muri iyo myaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!