00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vietnam: Ashobora kunyongwa kubera kwambura banki miliyari 44$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Truong My Lan usanzwe uri mu banyemari bakomeye mu Mujyi wa Ho Chi Minh, yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo akurikiranywe ku cyaha cyo gusahura banki arenga miliyari 44$.

Uyu mugore w’imyaka 67, ashinjwa kuba yarasahuye miliyari 44$ binyuze mu nguzanyo yatse muri Saigon Commercial Bank ndetse Ubushinjacyaha bushimangira ko miliyari 27$ muri aya bizagorana kuzigaruza.

Mu busanzwe itegeko ryo muri Vietnam riteganya ko nta muntu ku giti cye wemerewe kugira imigabane irenze 5% muri banki iyo ariyo yose, ibintu Truong My Lan yarenzeho.

Amakuru dukesha BBC avuga ko mu 2011, uyu mugore nk’umunyemari ukomeye yagize uruhare mu kwihuza kwa banki eshatu nto, zibyara Saigon Commercial Bank, ari nayo abereyemo umwenda.

Bivugwa ko muri iyi banki Truong My Lan yari afitemo imigabane irenga 90%, yaguze mu bihe bitandukanye akayandika ku bigo n’abantu batandukanye.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko aya manyanga uyu mugore yakoze yatumye agira ijambo ridasanzwe muri iyi banki ku buryo yashyiragaho abayobozi uko abishaka kandi akabategeka ibyo bakora birimo no kumuha inguzanyo z’umurengera.

Imibare igaragaza ko uyu mugore wenyine yari yihariye 93% by’inguzanyo zose iyi banki yatangaga, ari nayo mpamvu ashinjwa kuyisahura kuko atigeze yishyura izi nguzanyo.

Inzego z’ubutabera zigaragaza ko mu gihe Truong My Lan yahamwa n’ibi byaha ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Truong My Lan ashobora kunyongwa kubera kwaka banki inguzanyo ya miliyari 44$ ntayishyure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .