Uyu mugore w’imyaka 67, ashinjwa kuba yarasahuye miliyari 44$ binyuze mu nguzanyo yatse muri Saigon Commercial Bank ndetse Ubushinjacyaha bushimangira ko miliyari 27$ muri aya bizagorana kuzigaruza.
Mu busanzwe itegeko ryo muri Vietnam riteganya ko nta muntu ku giti cye wemerewe kugira imigabane irenze 5% muri banki iyo ariyo yose, ibintu Truong My Lan yarenzeho.
Amakuru dukesha BBC avuga ko mu 2011, uyu mugore nk’umunyemari ukomeye yagize uruhare mu kwihuza kwa banki eshatu nto, zibyara Saigon Commercial Bank, ari nayo abereyemo umwenda.
Bivugwa ko muri iyi banki Truong My Lan yari afitemo imigabane irenga 90%, yaguze mu bihe bitandukanye akayandika ku bigo n’abantu batandukanye.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko aya manyanga uyu mugore yakoze yatumye agira ijambo ridasanzwe muri iyi banki ku buryo yashyiragaho abayobozi uko abishaka kandi akabategeka ibyo bakora birimo no kumuha inguzanyo z’umurengera.
Imibare igaragaza ko uyu mugore wenyine yari yihariye 93% by’inguzanyo zose iyi banki yatangaga, ari nayo mpamvu ashinjwa kuyisahura kuko atigeze yishyura izi nguzanyo.
Inzego z’ubutabera zigaragaza ko mu gihe Truong My Lan yahamwa n’ibi byaha ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!