00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika bifuza ko ibihugu byabo byabaha igisa na Rwanda Day

Yanditswe na

Meilleur Murindabigwi na Erick Shaba

Kuya 19 September 2014 saa 11:24
Yasuwe :

Bamporiki Edouard ni umwe mu Banyarwanda bamaze kwitabira ibikorwa bya Rwanda Day mu nshuro eshanu zose bimaze kuba, kuri ubu akaba ari Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day ku nshuro ya 6. Avuga ko Abanyafurika batuye i Bwotamasimbi banyotewe kubona ibihugu byabo bibakorera igisa na Rwanda Day.
Mu kiganiro na IGIHE, Depite Bamporiki Edouard yatangaje uko abona Rwanda Day; mu magambo ye ati “Rwanda Day nyibona nk’igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwagura u Rwanda […] (...)

Bamporiki Edouard ni umwe mu Banyarwanda bamaze kwitabira ibikorwa bya Rwanda Day mu nshuro eshanu zose bimaze kuba, kuri ubu akaba ari Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day ku nshuro ya 6. Avuga ko Abanyafurika batuye i Bwotamasimbi banyotewe kubona ibihugu byabo bibakorera igisa na Rwanda Day.

Mu kiganiro na IGIHE, Depite Bamporiki Edouard yatangaje uko abona Rwanda Day; mu magambo ye ati “Rwanda Day nyibona nk’igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwagura u Rwanda […] kurwagura rugahora mu mitima y’abaruvuka n’abarukunda bari imahanga”.

Akomeza asobanura ko Rwanda Day ituma iki gihugu gihora mu mitima y’abana bacyo, ati “Bityo aho abo batuye n’aho bakorera, gukunda u Rwanda no kurukorera bikaba intego ya buri wese, badakanzwe n’uko baruri kure”.

Depite Bamporiki ari kumwe n'Umunyamerika Jonathan ucuruza ikawa ikomoka mu Rwanda na Musenyeri Dr Laurenta Mbanda Atlanta muri Amerika

Aho acumbitse kuri Hotel Hyatt Regency, Depite Bamporiki avuga ko ibyishimo n’akanyamuneza byari byose mu ijoro ryakeye ku bwo guhura kw’Abanyarwanda baturutse imihanda yose y’ Amerika, u Burayi na Canada, hakiyongeraho n’abatari bake bavuye ku gicumbi mu Rwanda.

Bamporiki avuga ko kuryama byababereye nk’umugani, kuko urukumbuzi, urugwiro, ubusabane no guhana amakuru bitari gutuma bagoheka, ngo kuko ibyishimo byari byabasaze.

Depite Bamporiki avuga ko bitangaje ko buri gihe Rwanda Day yabaye, hari Abanyafurika batuye mu mahanga bayitabira, by’umwihariko abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, cyane cyane u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, ariko ngo bakagaragaza inyota y’ibyo bintu bidasanzwe u Rwanda rugenera abana barwo hafi buri mwaka.

Rwanda Day zitabirwa n'Abanyarwanda n'abanyamahanga benshi

Ati “Iyo tuganira nabo, usanga Rwanda Day yabateye gukumbura iwabo ku ivuko, ntibanaduhishe amarangamutima yabo yo kwifuza ko nabo bakorerwa na Leta zabo ibikorwa nk’ibi bya Rwanda Day, kuko babona byatanga umusaruro ukomeye ku bihugu byabo.”

Ku bijyanye n’imbuto Rwanda Day yerera Abanyarwanda, Bamporiki avuga ko umusaruro wazo ari mwinshi mu buryo bugaragarira amaso. Ingero atanga ni ukwaguka kw’ishoramari mu Rwanda, kwiyubaka kwa Diaspora mu mahanga, ibikorwa bya ‘Come and see’ aho Abanyarwanda bakumbuzwa u Rwanda bakaza kurusura, ubundi bagasubira mu mahanga kuzana imiryango yabo no kuba hari ababa bafite ibibazo bitandukanye, bakabizana bigashakirwa umuti kandi bigakemuka.

Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .