Byari bimaze iminsi bivugwa ko uwahawe dose imwe y’urukingo rwa COVID-19 nta kintu iba imumariye mu gihe atarafata iya kabiri, gusa ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare cy’u Bwongereza (ONS) ku bufatanye na Kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko uwahawe dose imwe bimugabanyiriza ibyago byo kuba yakwandura.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi 370 bo mu Bwongereza bwagaragaje ko umuntu uhawe dose ya mbere y’urukingo rwa Coronavirus yaba urwa Pfizer cyangwa urwa AstraZeneca amahirwe yo kutandura Covid-19 aba ari kuri 65%.
Muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko nyuma y’ibyumweru bitatu aba bantu bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Coronavirus ubwandu bwagabanutse ku kigero cya 74%.
Aba bashakashatsi kandi bagaragaje ko mu gihe umuntu ahawe dose ya kabiri amahirwe yo kutandura Coronavirus ava kuri 65% akagera kuri 90%.
Umushakashatsi muri Kaminuza ya Oxford wagize n’uruhare muri ubu, Dr Koen Pouwels yavuze ko ibyo babonye byaberetse ko kuba Guverinoma z’ibihugu zatanga dose ya mbere ku baturage benshi bifite umusaruro kuruta uko zatanga dose ebyiri kuri bake.
Ati “Ubwirinzi bwa virusi umuntu agira biturutse kuri dose ya mbere butuma ingingo yo kongera igihe kiri hagati yo guhabwa dose ya mbere n’iya kabiri kikagera ku byumweru 12 yumvikana kugira ngo umubare w’abahabwa dose ya mbere wiyongere hagamijwe kugabanya umubare w’imfu n’abajya mu bitaro.”
Ubu bushakashatsi busoza butanga umwanzuro ko ari ngombwa ko abakingiwe COVID-19 bakomeza kwambara agapfukamunwa no guhana intera n’abandi ngo kuko baba bafite ibyago byo kwandura Coronavirus bakanduza n’abandi barimo n’abatarakingirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!