Kugeza ubu ibihugu bimaze kugeramo iki cyorezo ku Isi bibarirwa muri 216, aho ibifata ibipimo buri munsi ibyinshi muri byo bidahwema kubona umubare mushya w’abarwayi ba COVID-19.
Nubwo iki cyorezo ari urugamba rusangiwe n’Isi yose, hari ibihugu byibasiwe kurenza ibindi, aho usanga byaragiye bigira umubare munini w’abandura n’abahitanywa n’iki cyorezo.
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nicyo gihugu kiri ku isonga mu bifite abarwayi benshi ba COVID-19, aho basaga miliyoni umunani mu gihe abapfuye basaga ibihumbi 200.
Mu bihugu byibasiwe cyane hazamo kandi u Buhinde bufite abanduye barenga miliyoni zirindwi n’abishwe na COVID-19 barenga ibihumbi 100. Ikindi gifite abanduye babarirwa muri miliyoni ni Brésil, ifite abagera kuri miliyoni eshanu n’abapfuye basaga ibihumbi 150.
Umugabane wa Afurika ntabwo wibasiwe cyane ugereranyije n’indi nka Amerika n’u Burayi, kuko kugeza ubu igihugu gifite abarwayi benshi kuri uyu mugabane ari Afurika y’Epfo ifite abarwayi barenga gato ibihumbi 690, ikaza ku mwanya wa 11 ku Isi mu bifite abarwayi benshi.
Afurika y’Epfo ikurikirwa na Maroc, kuri ubu ifite abarwayi basaga ibihumbi 150 n’abapfuye ibihumbi bibiri.
Mu Karere u Rwanda ruherereyemo Kenya, niyo ifite umubare munini w’abarwayi, aho babarirwa mu bihumbi 41 n’abapfuye basaga basaga 700. Muri aka karere igihugu gifite umubare muto w’abahitanywe na COVID-19 ni u Burundi bufite umuntu umwe.
Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa abanduye Coronavirus 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite, mu gihe abapfuye bo bagera kuri 32.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango rishinzwe kwita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje impungenge z’uko kuva mu minsi ine ishize umubare w’abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera cyane cyane mu bice by’u Burayi na Amerika, asaba abantu gukomeza kwigengesera no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo Isi yose ibashe guhashya iki cyorezo.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa nyuma iza kugenda ikwirakwira Isi yose, kugeza ubu ikaba imaze guhitana abasaga miliyoni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!