Antibodies ni insoro zikora uturindamubiri cyangwa se abasirikare b’umubiri. Ubudahangarwa bw’umubiri buvubura abasirikare igihe hari icyo bwikanze gishobora kuwuhungabanya nka virusi n’ibindi.
Kuba ibizamini by’abaganga byagaragaza ko ’antibody’ iri mu mubiri, bivuze ko yavubuwe kubera ko hari virusi runaka wahanganye nayo.
Uru ruhinja rwavutse kuri nyina, Celine Ng-Chan wanduye Covid-19 igihe yari arutwite, akaba ariho abaganga bahera bemeza ko ariho rwakuye izi Antibodies za Covid-19 nubwo bidasobanuye ko rwanduye Covid-19.
Celine Ng-Chan yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko abaganga bamubwiye ko bikekwa ko ari we waba yaratumye uyu mwana we avukana anti-bodies.
Ati “Muganga wanjye arakeka ko naba narahereje umwana wanjye antibodies za Covid-19 igihe nari mutwite.”
Mbere yo kubyara ngo uyu mugore yanduye Covid-19 ariko akaba ataragaragazaga ibimenyetso bikomeye, bituma nyuma y’ibyumweru bibiri n’igice asezererwa.
Ibyabaye kuri uyu mugore byabaye nk’ibishimangira ibiherutse kugaragazwa n’abashakashatsi bo mu Bufaransa bavuze ko umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana utaravuka.
Muri Nyakanga aba bashakashatsi bemeje uruhinja rwa mbere rwavukanye covid-19 nyuma y’uko nyina arwanduje arutwite.
Uru ruhinja rwatangiye kugaragaza ibimenyetso bya covid-19 nyuma gato y’uko ruvuka muri Werurwe rukira mbere y’uko abaganga babona umuti. Ibimenyetso birimo kunanirwa guhumeka no kwangirika ku bwonko byagaragaye mu masaha 24 nyuma y’uko uru ruhinja ruvuka, byaje gukira nyuma y’ibyumweru bitatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!