Uyu mubare watumye abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda mu minsi irindwi ishize bagera kuri 32. Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kimaze guhitana abantu 1399.
Uretse abapfuye uyu munsi warangiye abantu 10 bashyizwe mu bitaro, bituma umubare w’abarwariye iki cyorezo mu bitaro ugera ku bantu 45 barimo icyenda barembye.
Kuri uyu wa Gatanu kandi abanduye COVID-19 ni 533 mu bipimo birenga ibihumbi 15 byafashwe.
Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo kwambaraga neza agapfukamunwa, gukaraba inshuro nyinshi zishoboka ndetse no kwitabira gufata inkingo za COVID-19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!