00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Centrafrique bakeje ubutwari bw’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nyakanga 2022, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Centrafrique n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, hazirikanwa ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu munsi ngarukamwaka ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 04 Nyakanga, witabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo, Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’ Umuryango w’ababibumbye, abayobozi muri guverinoma ya Centrafrique n’abahagarariye ibihugu byabo.

Mu bitabiriye harimo Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ambasaderi w’u Bufaransa n’abandi. Ibirori byabereye kuri Hotel Ledger i Bangui.

Olivier Kayumba, Umuyobozi muri ambasade y’u Rwanda muri Centrafrique, yavuze ko uyu ari umwanya wo kwibuka no guha agaciro ubutwari bwaranze ingabo za FPR zatumye abanyarwanda muri rusange bongera kugira icyizere cyo kubaho.

Ati “Mu myaka 28 ishize, ibyo dukora byose, duharanira kandi tugakurikiza impamvu yatumye twibohora, imyitwarire myiza y’ingabo z’u Rwanda ni urugero rwiza.”

Yavuze ku mateka yaranze u Rwanda, yerekanye ko mu gihe cy’ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda nubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.

Yongeyeho ko iki gihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n’amacakubiri aribyo byaganishije kuri Jenoside yasize ihekuye u Rwanda n’abanyarwanda muri 1994.

Ibi birori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino zirata ibigwi by’ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda, bisozwa n’ubusabane ku bari bitabiriye.

Olivier Kayumba yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yanagarutse ku byo u Rwanda rumaze kugeraho birimo umutekano n’iterambere ridaheza, avuga ko ari byo gisobanuro nyakuri cyo kwibohora.

Yongeyeho ko umutekano u Rwanda rufite ariwo shingiro rya byose ko rugeze aho ruwusangiza n’amahanga, yagarutse kuba u Rwanda rufite ingabo na polisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Olivier Kayumba kandi yabwiye urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n’ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bikwiye gukomeza kubatera ishema bakarushaho gukurikiza urugero rwiza rw’Inkotanyi.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye na Centrafrique, aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi birimo kugarura amahoro, umutekano ndetse n’iterambere.

Yashimiye abanyarwanda batuye n’abakorera muri Centrafrique, Ingabo na Polisi n’abandi bashyitsi batandukanye bari bitariye.

Olivier Kayumba yashimye umusanzu w'ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside
Uyu muhango wari witabiriwe n'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Ingabo n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bari bitabiriye
Hashimwe uburyo u Rwanda rutekanye kandi ruri gutera imbere nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .