00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukashyaka yakuye igishoro cya 7500 Frw mu buyede ashinga inzu yo kudoderamo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 July 2019 saa 01:01
Yasuwe :

Mu myaka isaga itandatu ishize abaturage bo mu mirenge ya Janja na Muzo mu Karere ka Gakenke byabasabaga urugendo rw’amasaha atari munsi y’atanu berekeza mu Mujyi wa Musanze gushaka aho badodeshereza imyenda.

Icyo gihe byabasabaga kuzinduka mu cya kare, bakajya kugura igitambaro bashaka kudodeshamo hanyuma bakajya kwipimisha ku mudozi, bagategereza ko umwambaro uboneka bakabona gutaha.

Ni urugendo rwarimo imbogamizi kuko hari aho bashoboraga kurara batabonye umwambaro kuko umudozi yabakerensheje bigatuma igicuku kiniha batarakorerwa, bakazafata undi munsi wo gusubirayo.

Nyuma yo kubona ibyo bibazo, Mukashyaka Marie uvuka mu Murenge wa Muzo muri Gakenke, yiharuriye inzira yo kwinjira mu mwuga w’ubudozi agamije kuruhura abaturage no guhanga akazi.

Uyu mukobwa wize ibijyanye n’ubudozi n’amategeko y’imihanda, ubwo yasozaga amasomo yabuze ubushobozi bwo gutangira kwikorera, ajya gukora ubuyede ashaka igishoro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yatangiye ubudozi afite imyaka 19 mu 2012.

Yagize ati “Nakoze ubuyede nkuramo 7500 Frw. Nigiriye inama yo gukodesha imashini mu mezi atanu nishyura 1500 Frw ku kwezi, nyitereka hafi y’umuhanda.’’

Yatangiye atera ibiremo aho yari yarashyize imashini mu Gasantere ka Janja. Nyuma y’ukwezi yagiye gufunguza konti ashaka kureba ingano y’amafaranga yinjiza no kwizigamira.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze kumenya ko ndoda bakanzanira ibiraka. Ndibuka ko nagiye muri CLECAM gufunguza konti, bwa mbere nabuzeho 500 Frw ndababwira nti ‘mwokagira Imana mwe mumbabarire muyanyandikeho nzayabishyura nintera ikiremo’. Niko byagenze bambera ababyeyi beza bayanyandikaho.’’

Mu gutangira yagowe no kudoda ibirimo amaribaya ndetse ngo “Hari umubyeyi wanzaniye iribaya ndaryica. Namubwiye ko ngiye kubishyiramo umuhate mbyige mbimenye ku buryo batazongera kujya ahandi.’’

Mukashyaka afite intego yo gushinga atelier ikomeye, ikorera mu nzu ye bwite kandi igatanga akazi ku bantu benshi

Buri kwezi yakoreraga 25 Frw, agenda ayabika kugeza igihe yaguze imashini ya 150 Frw ayakuye ku yo yizigamiye. Icyo gihe yahise ajya kwihugura ashaka ubumenyi bwisumbuye.

Uko iminsi yicumaga niko yarushijeho kugirirwa icyizere, byatumye umupadiri wo muri Paruwase amuha abanyeshuri bo kwigisha umwuga bw’ubudozi.

Yagize ati “Nagize amahirwe padiri wo mu murenge wa Janja ampa abana bafite uburwayi b’imfubyi batatu mbigishiriza 10 000 Frw kuri buri umwe mu mezi atandatu, amafaranga nabonye nakuyemo imashini n’inka.”

Mukashyaka avuga ko amafaranga yakuye mu kwigisha abanyeshuri yari yahawe na padiri ariyo yamufashije gutera intambwe ikomeye yatumye anatangira gukodesha aho gukorera ava ku muhanda.

Kuri ubu Mukashyaka amaze kwiteza imbere kuko ateliye ye ifite agaciro ka 1 200 000 Frw ndetse akaba yarabashije no guha abandi akazi.

Ateliye ya Mukashyaka yitwa Ishema Ryacu kuri ubu ayigishirizamo abana batanu, inarimo abakozi batatu bahoraho bari mu bo yigishije umwuga wo kudoda.

Uwimana Gisèle, umubyeyi w’abana babiri ukora muri iyo ateliye yabwiye IGIHE ko mu myaka ibiri amaze yiteje imbere.

Yagize ati “Nkurikije uburyo natangiye n’aho ngeze usanga intera yariyongeye, urabona nk’ubu ndi umubyeyi ntabwo nsaba umugabo isabune cyangwa amavuta yo kwisiga kuko ibyo nkenera byose mbikura mu mushahara. Iyo ngeze iwacu baba bavuga ngo umudamu wa kanaka arasobanutse.”

Mu butumwa bwe yagiriye inama abakobwa kwirinda kugwa mu bishuko bituma batwara inda zitateganyijwe ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko bituma bagendera kure abashaka kubatura mu bishuko.

Mukashyaka afite intego yo kubaka inzu ye bwite yo gukoreramo no kuba umudozi uzwi mu myaka icumi iri imbere.

Ateliye Ishema Ryacu ibona ibiraka bitandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’amakorali akorera umurimo w’ivugabutumwa muri Gakenke.

Mukashyaka yatangiye umwuga wo kudoda mu 2012, icyo gihe yatangiranye 7500 Frw yakuye mu kazi k'ubuyede
Atelier Ishema ryacu ifite abakozi batatu bahoraho ndetse Mukashyaka ayigishirizamo abanyeshuri batanu bimenyereza umwuga wo kudoda
Mukashyaka yatangiye umwuga w'ubudozi yirya akimara, ubu afite imashini enye zimwinjiriza amafaranga amufasha mu rugo rwe
Uwimana Gisèle ufite abana babiri yavuze ko mu myaka ibiri amaze akora muri atelier yiteje imbere ndetse mu gace avamo afatwa nk'umugore wihagazeho

Amafoto na Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .