Ubusanzwe ayo mabuye aboneka ku bwinshi mu murenge wa Rugalika, yifashishwaga cyane muri ako gace ndetse no mu mujyi wa Kigali ku bashaka kuyubakisha bataka inzu zabo.
Kubera uburyo asa neza kandi akaba arambutse cyane bitandukanye n’andi mabuye, abayakoresha bavuga ko atuma inzu ikomera kandi ikagaragarira neza uyireba.
Ni amabuye acukurwa mu birombe bitandukanye muri Kamonyi, mbere akaba yaragurishwaga habazwe ku modoka aho imodoka imwe ya fuso ishobora kugura hagati ya 80 000 Frw n’ibihumbi ijana.
Ngabonziza wize ibijyanye n’ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, yabonye ko ayo mabuye yongerewe agaciro ashobora kurushaho kubyazwa umusaruro, atangiza uburyo bwo gukoramo amakaro .
Ngabonziza usanzwe akora ibijyanye no gucukura amabuye mu birombe byo mu karere ka Kamonyi, ubu afite imashini iconga neza ikanakata ayo mabuye ku buryo uyashaka ayatwara ahita ayubakisha kandi hakurikijwe ibipimo bizwi, bitandukanye na mbere.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ni umwimerere. Nta bindi bintu bivanzemo. Ariya makaro yandi hari ubwo baba bavanzemo ibindi binyabutabire akanyerera ku buryo atura abantu hasi ariko aya yacu ntabwo anyerera. Akomeza inzu , ntabwo inzu ishobora kwinjiramo amazi uko yiboneye ngo ibe yagwa.”
Yakomeje agira ati “Mbere abandi ntabwo bayakataga, bakoreshaga inyundo none twe dukoresha imashini. Turayoza agasigara anyerera. Tuyashakira ubwiza tukanayaha ingano ikwiriye.”
Ngabonziza avuga ko icyamuteye gutekereza kubyaza umusaruro amabuye aboneka iwabo, ari uko yagiye akorera sosiyete zitandukanye z’ubwubatsi akabona byinshi mu bikoreshwa biva hanze, cyangwa rimwe na rimwe hakazamo no kumwambura ahitamo kwihangira umurimo.
Kuri ubu afite abakozi 25 bahoraho barimo abacukura ayo mabuye mu birombe n’abandi bamufasha kuyatunganya ku buryo ashobora gupakirwa mu makarito.
Intego nuko mu myaka itanu iri imbere, uyu musore azaba afite uruganda rutunganya ayo mabuye y’urugarika, akavamo amakaro meza ashobora kugurishwa no hanze y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO