00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutikanga Fiston yakoze ikoranabuhanga rizajya ribuza uwanyoye inzoga gutwara imodoka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 July 2019 saa 10:03
Yasuwe :

Mu minsi iri imbere, bishobora kutazajya biba ngombwa ku ku mihanda hashyirwa abapolisi bafite twa twuma dupima niba utwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga akarenza urugero.

Ni nyuma y’uko Rutikanga Fiston akoreye porogaramu y’ikoranabuhanga izajya ikorana n’akamashini kazajya gashyirwa mu modoka, wayatsa wanyoye inzoga ikanga kwaka.

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu Ugushyingo umwaka ushize abari bamaze kugwa mu mpanuka zo mu muhanda bari 437, mu gihe 662 bakomeretse.

Ni umubare uteye impungenge kuko polisi yatangaje ko uwo mubare wari wikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’abahitanywe n’impanuka mu 2017.

Umuvuduko mwinshi n’ubusinzi bw’abatwaye ibinyabiziga ni bimwe mu bishyirwa mu majwi kuba inyuma y’izo mpanuka.

Rutikanga yarangije amashuri yisumbuye mu bukanishi mu mwaka wa 2017. Mu gihe yandikaga igitabo gisoza umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yatekereje ku mubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda, yumva nk’uwize ubukanisha hari icyo yakora akabigabanya.

Aganira na IGIHE yagize ati “Niga muwa Kane mu gihmbwe cya gatatu kuko nari nzi uko imodoka igenda, numvise byashoboka ko hari ukuntu nahagarika imodoka mu gihe umuntu yaba yanyoye. Byansabye ko nshyiramo imbaraga zanjye nyinshi ku ruhande kuko hari ibyo ntabonaga mu ishuri. Ngeze mu mwaka wa gatandatu nibwo nahise mbishyira mu bikorwa.”

Ubwo buryo yabwise Safety Driving Security. Bugizwe na porogaramu ishyirwa muri telefone cyangwa muri mudasobwa, igakorana n’akamashini gashyirwa mu modoka y’umuntu, kagapima ingano y’inzoga yanyoye.

Bitewe n’igipimo cya alukolo (alcool) ako kamashini bagahaye kutihanganira, mu gihe umushoferi yarengeje icyo gipimo akamashini kakabimenya, kazajya gahita gahagarika imodoka cyangwa niba yari iparitse yange kwaka.

Rutikanga yagize ati “Hari urugero dushyiramo ku buryo ururengeje imodoka ubwayo iguhagarika ariko hakabanza kuzamo akanya ko kwatsa ibinyoteri by’imodoka kugira ngo abandi bashoferi babone ko imodoka ifite ikibazo bitaza guteza umuvundo.”

Muri telefone y’utwaye imodoka naho hahita hoherezwa ubutumwa bugufi bumwereka igipimo cy’inzoga yanyoye.

Rutikanga wiga iby’ubukanishi (Electro-Mechanical) mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali), yavuze ko nk’abubatse ubwo buryo, igihe imodoka y’umuntu ihagaze kubera ko yarengeje urugero rw’inzoga, bazajya babibona n’aho aherereye hanyuma nabyifuza bamusangeyo bamutware.

IGIHE yamubajije uko byamera mu gihe mu modoka haba harimo abandi bantu basinze atari umushoferi wanyoye, maze Rutikanga avuga ko ako kamashini bazakagenera intera katagomba kurenza kumviriza ingano y’inzoga umushoferi yanyoye.

Nubwo bavuga ko umuhinzi ajya inama inyoni zijya iyindi, abibwira ko ako kamashini ushobora kugacomora ukitwarira wasinze, Rutikanga yavuze ko bibeshya.

Ati “ Uburyo byubatse birihariye. Umwihariko wayo ni uko mu gihe imodoka izajya iba iri kwaka cyangwa itaka tuzajya tuyibona.Ikindi ni uko uzajya ayicomora nawe imodoka izajya yanga kwaka. Izajya iguma aho cyeretse ari twe tuje tukabikora.”

Umwaka ushize nibwo bwa mbere Rutikanga yatangiye kugerageza ikoranabuhanga rye kandi ryarakunze.

Ubu ategereje ko utumashini two gushyira mu modoka turangiza gukorwa, akabona kudushyira ku isoko bitarenze Ugushyingo uyu mwaka.

Nubwo yirinze gutangaza byinshi, yavuze ko nta kibazo cy’isoko afite kuko hari inzego nyinshi zamusabye ko bakorana.

Yavuze ko mu mwaka umwe yifuza kuba yubatse ikintu gikomeye kizagira uruhare mu mutekano w’abakoresha umuhanda haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije.Urumva ko atari njye gusa uzabigiramo inyungu kuko no mu gihugu cyanjye abantu bazabona amafaranga, imisoro izinjira n’ibindi.”

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, hakajijwe ibihano ku bica amategeko yo mu muhanda birimo no kuba hari umubare w’amakosa runaka umushoferi azajya akora akamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Mu mezi icyanda ya mbere ya 2018, imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko abashoferi basaga 6800 bahaniwe gutwara imodoka bavugira kuri telefoni, abagera ku 1400 bahaniwe umuvuduko ukabije, abagera 1064 bo bahanirwa gutwara banyoye ibisindisha.

Rutikanga na mugenzi we bagerageza ikoranabuhanga ryabo
Ubu ni bumwe mu bwoko bw'utumashini twa Rutikanga tuzajya tugenzura niba umushoferi yanyweye
Mu gihe umushoferi yanyweye inzoga ntabwo imodoka izajya yaka
Bitewe n'igipimo cy'inzoga umuntu yanyweye, imodoka izajya ihagarara cyangwa yange kwaka kubera ako kamashini
Akamashini kazajya gashyirwa mu modoka ku buryo nugakuramo bahita babimenya kandi imodoka yange kwaka
Umwaka ushize nibwo bwa mbere Rutikanga yatangiye kugerageza ikoranabuhanga rye kandi ryarakunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .