00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo Umutoni yifashishije internet, ubu akaba afite uruganda ruciriritse rukora umutobe mu matunda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 July 2019 saa 03:30
Yasuwe :

Internet kuri ubu isigaye ari ubuzima kuri bamwe cyane cyane urubyiruko. Hari abadashobora kumara umwanya batayifite haba muri telefone zabo zigezweho cyangwa muri mudasobwa.

Nyamara umubare munini w’urubyiruko rujya kuri internet akenshi ni abajya gukoresha imbuga nkoranyambaga baganira na bagenzi babo, bareba imiziki yasohotse, abakinnyi bashya amakipe yabo yaguze n’ibindi byo kwinezeza.

Umtoni Cynthia we siko yabigenje, internet yamubereye ishuri yavomyeho ubumenyi bwatumye kuri ubu afite uruganda ruciriritse rubyaza umusaruro amatunda (maracuja) akavamo umutobe (jus).

Umutoni afite sosiyete yise Talia Ltd iherereye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Iyo ugeze aho akorera, usanganirwa n’imifuka y’amatunda, imashini ziyakuramo umutobe, amacupa n’ibindi byangombwa nkenerwa byose ngo haboneke umutobe mwiza w’amatunda.

Mu kiganiro Umutoni yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu ntangiriro za 2018 ari bwo yatangiye kubyaza amatunda umutobe, nyuma y’iminsi yigira kuri internet uko babikora.

Yagize ati “Natangiye kugira igitekerezo ubwo nari ndi mu ishuri mu Buhinde aho bita Bangalore. Hariya ntabwo bazi ibyo kujya gusaba akazi ahubwo iyo umuntu ari kwandika igitabo gisoza amashuri yandika umushinga azakora nyuma yo kurangiza amashuri. Abarimu nibyo bakosora bakabafasha kubinoza hanyuma nkajya mbona abigaga imbere yacu baza gusura barumuna babo ku ishuri bafite imodoka zabo nkumva binteye imbaraga.”

Nubwo ibikorwa mu Buhinde byamuteye imbaraga, ntabwo Umutoni mu byo yize hari harimo kubyaza umusaruro ibihingwa.

Amaze kugaruka mu Rwanda, yabonye akazi mu muryango utegamiye kuri Leta, amasezerano ye arangiye atangira kwiga icyo azakora ngo atazasubira kwaka akazi.

Igitekerezo cya mbere Umutoni yagize ni ukubyaza umusaruro amatunda akurikije ibyo yari yarabonye mu Buhinde ariko kubera ko atari abisobanukiwe yifashisha internet ngo arebe uko bikorwa.

Ati “ Nakoze amahugurwa, hari ishuri ryo muri Amerika ryitwa Self-Reliance School. Nariyandikishije ndiga ariko usanga imbuto bakoresha zitandukanye n’izo dufite hano mu Rwanda. Icyo gihe rero nagiye menyana n’abandi bantu bagiye bampa ubumenyi bwisumbuye n’ibindi bakoresha hano mu Rwanda.”

Mu ruganda rwa Umutoni, bakora imitobe ifungurwa n’idafungurwa. Mu cyumweru bashobora gutunganya litilo ijana z’umutobe w’amatunda.

Umutoni yavuze ko nta kibazo cy’isoko afite kuko imitobe akora ikunzwe ku isoko ahubwo ngo ikibazo ni ukongera ubushobozi bakabasha gukora byinshi.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni ibikoresho kuko hari igihe kigera amatunda agahenda cyane cyane mu gihe cy’izuba. Niba ikilo nakiguraga kuri 500 Frw ugasanga noneho nkiguze 1000 Frw kandi ntazazamura igiciro cya Jus (umutobe) usanga ari ikibazo.”

Yongeyeho ati “ Ikindi ni amacupa yo gufungamo imitobe kuyabona ntabwo bitworohera.”

Umutoni afite intego z’uko mu myaka itanu iri imbere nibura 60 % by’amaduka acuruza ibijyanye n’imitobe mu Rwanda, hazaba haboneka imitobe y’uruganda rwe.

Agiye kandi gutangiza uburyo bwo gutunganya imboga ku buryo zishobora kubikwa igihe kirekire ari ifu.

Yabwiye IGIHE ko batangiye kubigerageza ariko bitarajya ku isoko. Ati “Dukoresha ubwoko butanu bw’imboga ari bwo Inyanya, ibihumyo, karoti, poivron na epinards. Turabanza tukabyumisha hanyuma tukabisya hakavamo ifu. Turacyari mu bushakashatsi kugira ngo bigere ku bantu benshi.”

Akingeneye Chantal amaze umwaka n’igice akora imitobe muri Talia Ltd.

Yavuze ko mu gihe amaze abonyemo akazi, byamuzamuriye urwego rw’imibereho ndetse n’ubumenyi.

Ati “Byaramfashije kuko ubu ibyo nshaka byose ndabyiha kandi nkanizigamira. Ndamutse ntanagikora aha, nanjye nareba icyo nikorera kuko maze kubimenya.”

Umutoni yashishikarije urubyiruko kugira inzozi kandi bagaharanira kuzigeraho.

Ati “ Iyo umaze kumenya icyo ushaka ugenda wegera abantu basanzwe babikora, bakakugira inama. Ukamenya ko uyu munsi ugwa ejo ukabyuka. Nta muntu ujya ugera aho yifuza nta mujyanama afite.”

Umutoni afite abakozi batanu bahoraho ariko iyo habonetse ibiraka byinshi bashobora kwiyongera.

Umutoni yavuze ko nta kibazo cy’isoko afite kuko imitobe akora ikunzwe ku isoko ahubwo ngo ikibazo ni ukongera ubushobozi bakabasha gukora byinshi
Mu ruganda rwa Umutoni, bakora imitobe ifungurwa n’idafungurwa. Mu cyumweru bashobora gutunganya litilo ijana z’umutobe w’amatunda
Akingeneye Chantal amaze umwaka n’igice akora imitobe muri Talia Ltd
Umutoni afite intego z’uko mu myaka itanu iri imbere nibura 60 % by’amaduka acuruza ibijyanye n’imitobe mu Rwanda, hazaba haboneka imitobe y’uruganda rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .