00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Ingabire yatinyutse akazi ko gutwara amakamyo manini ari umukobwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 July 2019 saa 04:26
Yasuwe :

Yvonne Ingabire, umukobwa w’imyaka 28, ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwandakazi bakora umwuga wo gutwara ibikamyo bivana cyangwa bikajyana ibivuruzwa mu mahanga.

Avuga ko kuva ari umwana yumvaga azatwara imodoka ariko cyane cyane imodoka nini. Nyuma yaje kwiga kuzitwara ndetse abona uruhushya rwo gutwara byongeyeho agira amahirwe yo kubona sositeye ikora imirimo y’ubwikorezi imuha amahirwe ititaye ko ari umukobwa.

Yvone Ingabire ubu ni umushoferi w’imodoka nini muri sosiyete y’ubucuruzi yitwa Kesi Investemnt Ltd, ikaba imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda imirimo yo gutwara no kuzana ibicuruzwa mu Rwanda ibivana hanze ikoresheje amakamyo manini.

Aganira na IGIHE, Ingabire yagize ati:” nakundaga kandi nkifuza kuzaba umushoferi, ubu nabigezeho. Aha ku kazi bampaye amahirwe baranyizera bampa akazi kandi ngakora neza cyane”.

Ingabire ajyana ibicuruzwa cyagwa akajya gubifata i Dar es Salam muri Tanzania kandi ngo nta mbogamizi ajya ahura nazo mu kazi zaba zihariye kuri we nk’igitsina gore.

Iyo imodoka ye ipfuye ibyo afitiye imbaraga barabikora ibyo atabashije agashaka ababimukorera.

Ati “Mu by’ukuri nta mbogamizi mpura nazo kubera ko ndi umukobwa, ngira ibibazo nk’iby’abandi bashoferi, imodoka ipfuye mbona ntabibasha, yenda nko guhindura amapine nshaka abamfasha, ariko ubusanzwe nta mbogamizi kandi njya za Tanzaniya, hari n’igihe najyaga za Zambia”.

Uwishema Olivier, umwe mu bayobozi ba Kesi Investment avuga ko Ingabire ariwe mukobwa wenyine w’umushoferi mu bashoferi barenga 180 bakoresha.

Yavuze ko mu myaka ibiri bamaze bakorana nta kibazo baramugiraho, ahubwo ashishikariza n’abandi bagore cyangwa abakobwa kwitabira uwo mwuga.

Yagize ati “Twifuza ko n’abandi bakobwa baza, gusa ni we wenyine waje kandi ni umuhanga rwose. Twamuhaye ikizamini aragitsinda, hari n’abagabo rwose arusha gutwara neza izi modoka nini”.

Ingabire avuga kandi ko mu kigo akoramo babahaye amahugurwa yiyongera ku bumenyi bwo gutwara amakamyo bafite, amahugurwa ajyanye no gukanika imodoka batwara, uzifata neza ndetse no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Ubu imidoka ipfuye nshobora kumenya icyo yapfuye. Mbere twahuruzaga abazikora kandi wasangaga ari akantu gato natwe twakwikorera, ubu niyo wamutumaho ukaba waba uzi neza icyo yapfuye bigatuma utarara amajoro menshi kunzira imodoka yarapfuye urindiriye ugufasha”.

Uwishema Olivier avuga ko sosiyete yabo inaze kubona ko abakozi babo bari bazi gutwara neza amakamyo ariko bafite ikibazo cyo kuzikanika cyangwa se kumenya neza ibyo zikunze gupfa muri rusange basabye inkunga Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere imyuga ngiro (WDA) mu mushinga wa SDF (Skilled Development Found) ngo kibafashe kuzamura ubumenyi bwabo.

Yagize ati “Byari byiza ko umushoferi yamenya neza imodoka atwaye, ibyo ikunda gupfa, ibyo yakora ngo akumire anirinde impanuka mu muhanda ndetse n’imkoranire y’abashoferi n’abakanishi mu kubungabunga neza ibinyabiziga baba batwaye.”

Ingabire n’abashoferi n’abakanishi 131 barangiye amahugurwa ku bukanishi bw’amakamyo, umutekano wo mu muhanda no gufata neza ibinyabiziga bahawe n’iimpamyabushobozi tariki 12 Nyakanga 2019.

Ingabire avuga ko ubumenyi ari inyongera ikomeye ku mahirwe ye yo kuba yabona akazi n’ahandi hisumbuye aho yari ari.

Ashishikariza bagenzi be ko bakwiye gutinyuka imyuga ikomeye ibafasha guhangana na basaza babo ku isoko.

Ingabire avuga ko abagore badakwiriye kwitinya bumva ko badashoboye
Ingabire atwara amakamyo manini ajya hanze y'u Rwanda
Kuba ari umukobwa nta mpungenge bitera Ingabire mu gutwara ikamyo
Ingabire atwara amakamyo ajya mu bihugu birimo Tanzania
Ubwo Ingabire yahabwaga impamyabushobozi nyuma yo guhabwa amahugurwa ku gukanika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .