00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeyimana afite inzozi zo kugabanya ingano ya cure-dents n’imishito u Rwanda ruvana mu mahanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 July 2019 saa 12:42
Yasuwe :

U Rwanda rurifuza kuba igihugu cy’amikoro aringaniye mu 2035, no kuba igihugu cyateye imbere bitarenze 2050.

Ni intego ruzageraho ruteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ari nako rugabanya ibitumizwayo, byose binyuze mu gushyigikira inganda z’imbere mu gihugu.

Uwizeyimana Jean Bosco ni umugabo wo mu Karere ka Nyabihu umaze imyaka itanu ashinze uruganda ruciriritse rutunganya ibikoresho bitandukanye mu migano nk’intebe, udukapu, utugabanyarumuri tw’amatara n’ibindi.

By’umwihariko, uru ruganda ruzwiho gukora udukoresho bifashisha bihaganyura mu menyo (cure-dents) n’imishito ikoreshwa hotswa inyama.

Iyi sosiyete yiswe ‘Iby’Iwacu’ ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

Umuyobozi wayo, Uwizeyimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo guhanga umurimo abitewe n’icyuho kinini kiri mu bitumizwa hanze n’ibyoherezwayo.

Ati “Igitekerezo cyaje kuza cyane ku bintu bya Hanga Umurimo, aho bavugaga bati ‘kuki ibitumizwa hanze tutabigabanya? Abarya inyama zokeje, abakoresha cure-dents zituruka gusa mu Bushinwa ku Isi hose nta mpamvu twebwe imigano tutayibyaza umusaruro.”

Mu ruganda rwa Uwizeyimana uhasanga imashini zitandukanye zirimo izisatura imigano, iziyishishura, iziyikuramo cure-dents, imishiti n’ibindio.

Uwizeyimana avuga ko imashini zabo zifite ubushobozi bwo gukora amakarito 700 y’imishito na cure-dents ku kwezi ariko kubera ko atarabasha kubona isoko rihagije ntabwo ayagezaho.

Imashini zakoze uko bikwiriye n’amasoko yabonetse, Uwizeyimana ashimangira ko mu kwezi yakwinjiza miliyoni 25 Frw dore ko yemeza ko nibura miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda bakoresha cure-dents cyangwa imishito ku kwezi.

Abaguzi ni bake nyamara ibyo bakora biracyatumizwa mu mahanga

Ubwo IGIHE yageraga mu bubiko bw’ibicuruzwa bya Uwizeyimana, yahasanze amakarito menshi yuzuyemo imishito, cure-dents n’ibindi.

Avuga ko ikibazo ari abantu batarumva ibyo akora, nyamara bakarenga bakajya kubivana mu mahanga.

Ati “Isoko rirahari gusa igisigaye ni ibintu byacu wenda bitazwi kuko abo mbwira bose nta muntu uvuga ngo oya. Nagiye ngerageza ahatandukanye ariko byagaragaye ko n’uwo mbihereje kugira ngo anyishyure biragorana.”

Uwizeyimana avuga ko nubwo ibyo akora bimutunze, ataragera aho yifuza kuko yumva u Rwanda rutakabaye rutumiza imishito na cure dents hanze.

Yavuze ko akomeje kumenyekanisha ibyo akora no gukora ubuvigizi ngo abone amasoko ahagije.

Ati “ Bigaragara ko icyizere kugeza kuri uyu munsi abantu bampa cyangwa n’ibiganiro nkurikira cyangwa n’amahugurwa njya nkora, igihe cyose iby’Iwacu hano mu Rwanda byahawe agaciro, ibintu bizazamuka.”

Uyu mugabo akoresha abakozi barindwi bahoraho ariko ngo iyo amasoko yabonetse bagera kuri 20.

Niragire Epiphanie, ni umwe mu bakozi bahoraho IGIHE yasanze ari gutoranya imishito myiza igomba gupakirwa.

Mu myaka itanu ahamaze, yemeza ko byahinduye ubuzima bwe n’ubw’umuryango we.

Ati “Ntaraza hari igihe nirirwaga mu rugo nta kazi mfite ariko maze kubona aha nagiye nza gukora bigatuma mbasha kwikemurira ibibazo by’ibanze mu buzima. Nagerageje kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, nkishyura mituweli bikamfasha no mu buzima bwo mu rugo.”

Icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyoherezwa mu mahanga cyageze ku 9.7% by’Umusaruro mbumbe mu 2017 bivuye kuri 15% mu 2016.

Uwizeyimana avuga ko nubwo ibyo akora bimutunze, ataragera aho yifuza kuko yumva u Rwanda rutakabaye rutumiza imishito na cure dents hanze
Uwizeyimana avuga ko afite ubushobozi bwo gukora imishito myinshi na cure dents u Rwanda rukenera
Uwizeyimana avuga ko imashini zabo zifite ubushobozi bwo gukora amakarito 700 y’imishito na cure dents ku kwezi ariko kubera ko batarabasha kubona isoko rihagije ntabwo bayagezaho
Umukozi wa Iby'Iwacu ari gutoranya imishito myiza igomba gupakirwa mu makarito
Niragire Epiphanie, ni umwe mu bakozi bahoraho IGIHE yasanze ari gutoranya imishito myiza igomba gupakirwa
Uwizeyimana afite abakozi barindwi bahoraho ariko ngo iyo yabonye ibiraka bariyongera
Ibisagazwa by'imigano babikoramo briquettes zifashishwa mu guteka
Mu ruganda rwa Uwizeyimana harimo imashini zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .