00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moshions izitabira imurikabikorwa rya V&A Museum

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 February 2022 saa 06:22
Yasuwe :

Inzu y’imideli ya Moshions izitabira imurikabikorwa ry’inzu ndangamurage ya Victoria and Albert, rigamije kwishimira iterambere ry’imideli ya Kinyafurika.

Iri murikabikorwa biteganyijwe ko rizaba tariki ya 2 Nyakanga 2022, i Londres mu Bwongereza rikazitabirwa n’abahanzi b’imideli 45 baturutse mu bihugu 20 barimo na Turahirwa Moses washinze Moshions.

Hazagaragarizwamo ibihangano 250 birimo amafoto, ubugeni, ibishushanyo, ubwanditsi, imyiyerekano y’abanyamideli n’ibindi bigaragaza ubuhanga butandukanye bw’Abanyafurika bari mu ruganda rw’imideli.

Ubuyobozi bwa V&A Museum bwavuze ko bwifuje gukora imurika rigaruka ku mideli ya Afurika kugira ngo berekane akamaro kayo ndetse n’ubuhanga abanyamideli bo kuri uyu mugabane bafite mu kugaragaza umuco n’amateka yabo binyuze mu bihangano.

Mu kiganiro na IGIHE Turahirwa Moses, yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe yabonye kandi ko azatuma ibihangano byabo bigera ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ni ikintu gikomeye cyane! Ni amahirirwe umuhanzi w’imideli wese ku Isi yakwifuza kugira. Ibi bizongera imenyekana ry’ibihangano byacu ku rwego mpuzamahanga.”

Iri murikabikorwa rizitabirwa n’abahanzi b’imideli bakomeye bafite n’ibikorwa byamaze kumenyekana nka Imane Ayissi, IAmIsigo, Thebe Magugu na Sindiso Khumalo.

Victoria and Albert Museum ni imwe mu nzu ndangamurage zikomeye ku Isi yashinzwe mu 1852 yitirirwa Umwamikazi Victoria n’Igikomangoma Albert.

Moshions yashinzwe mu 2015 imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake. Imyambaro iheruka ni iyo bise ‘Imandwa SS22’ yasohotse mu 2021.

Moshions igiye kumurika ibikorwa byabo muri V&A Museum
Turahirwa washinze Moshions yavuze ko aya ari amateka akomeye kuba agiye kwitabira iri murikabikorwa
Imandwa SS 22 niyo myambaro iheruka ya Moshions

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .