00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugamba washinze House of Tayo yakoze ubukwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 July 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Rugamba Mathew washinze inzu y’imideli ya House of Tayo yarushinze n’umukunzi we Sharon Mutaboba, bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Rugamba ni umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye u Rwanda rufite bitewe n’imyambaro akora ya kinyafurika mu nzu ye y’imideli yise House of Tayo, imaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu mahanga.

Rugamba na Mutaboba bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 14 Nzeri 2021, uyu musore yambitse impeta umukunzi we amusaba ko bazabana akaramata.

Ibirori by’ubukwe bwabo byatangiye ku wa Kane aho basezeranye imbere y’amategeko, ku wa Gatanu haba umuhango wo gusaba no gukwa, naho ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga basezerana imbere y’Imana.

Rugamba yatangiye House of Tayo mu 2011 ikora imyambaro itandukanye, mu 2014 iza gufungura iduka rya mbere i Kigali.

Intego ze kwari uguteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda.

Rugamba, Mutaboba n'inshuti zabo ku munsi w'ubukwe
Byari ibirori bibereye ijisho mu muhango wo gusaba no gukwa
Rugamba na Mutaboba barushinze
Mutaboba Sharon warushinze na Rugamba
Rugamba washinze House of Tayo ubwo yari yagiye gusaba no gukwa umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .