00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Ishimwe yashinze inzu y’imideli ku gitekerezo cyakomotse mu bukwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 May 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Kimwe mu byiza u Rwanda rumaze kugeraho muri iyi myaka, ni umuco wo gukoresha ibyakorewe imbere mu gihugu, aho kwishimira ibituruka mu bihugu by’amahanga.

Hari byinshi bikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’. Reka tugaruke ku bijyanye n’imyambaro.

Mu myaka yashize wasangaga Abanyarwanda bakunda kwambara imyenda yambawe izwi nka ‘caguwa’. Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe mu rwego rwo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu, byaragabanutse.

Mu myaka itatu ishize nibwo na Ishimwe Benjamin yinjiye muri uru ruganda ashinga inzu y’imideli yise Ben fashion, ikora imyambaro itandukanye yibanda ku mateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe yavuze ko yakuze akunda ibijyanye n’imideli no gusa neza ndetse agakunda kwita ku bantu bambaye neza bituma yisanga muri uru ruganda.

Ati “Ntekereza ko ari ibintu bindimo, nakuze mbikuda nzi kureba umuntu wambaye neza. Uko nkura ngenda mbyihuguramo gake gake.”

Yakomeje avuga ko yabikunze kugeza igihe atangiye kwikorera imyambaro aza kujya mu bukwe yambaye uwo yakoze, abo bahuriyemo bamusaba ko yabakorera nkawo biba imbarutso yo gushinga inzu y’imideli.

Ati “Nigeze kujya mu bukwe nambaye ishati navanze ibitambaro, abantu bambaza aho nabikuye mbabwira ko ari njye wabishushanyije , bansaba nabo kubibakorera mbitangira gutyo.”

Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda biganjemo abaririmbyi, abanyamakuru n’abandi bakunze kugaragara mu myambaro bakorewe na Ben fashion.

Ishimwe yavuze ko yari asanzwe aziranye n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire, aza kumukorera imyambaro bituma n’ibindi byamamare bimuyoboka.

Ati “Umuntu wa mbere nambitse ni Aline Gahongayire. Twari dusanzwe tuziranye mu buzima busanzwe mukorera imyambaro. Ndamushimira ubu kuko yaramfashije ampuza n’ibindi byamamare baramenya.”

Ben fashion ifite ubushobozi bwo gukora byibuze imyambaro umunani ku munsi. Bakora iyo basabwe n’abakiliya ariko bakagira n’iyo bitekereza ku giti cyabo mu kwagura ibyo bakora.

Mu myaka itatu bamaze urugendo rwabo rurashimishije gusa kimwe n’abandi bahanga imideli, baracyabangamiwe n’ikibazo cyo kubona ibikoresho by’ibanze ku buryo bworoshye.

Ishimwe yavuze ko yakuze akunda ibijyanye n’imideli no gusa neza ndetse agakunda kwita ku bantu bambaye neza bituma yisanga muri uru ruganda
Umuhanzi Butera Knowless yigeze kujya mu kiganiro ku Isibo Tv yambitswe na Ben Fashion
Umunyamakuru wa BB Umwezi Fm, Uwihanganye Fuadi na we yambikwa na Ben Fashion
Umunyamakuru wa Isango Star, Cedric mu myambaro ya Ben Fashion
Umwanditsi w'ibitabo Caleb nawe yambikwa na Ben Fashion
Mu bukwe bw'umukinnyi Tuyisenge Jacques yambitswe na Ben Fashion
Mu bihembo by'Isango na Muzika ababiyoboye bambistwe na Ben Fashion
Miss Teta mu myambaro yakozwe na Ben Fashion
Knwoless na Gahongayire bambaye imyambaro yakorewe muri Ben Fashion
Imwe mu myambaro yakozwe na Ben Fashion yambitswe Miss Rwanda 2022
Kalex ukora ikiganiro Isango na Muzika yambaye imyenda ya Ben Fashion
Umunyamakuru Fuadi mu byamamare bikunda kwambara imyenda ya Ben Fashion
Butera Knowless akunda kugaragara yambitswe n'iyi nzu y'imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .