Benshi bamenyereye imbuga zo guhahiraho, gusa abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga nabo ntibasinziriye ahubwo bahora bakora iyo bwabaga kugira ngo rirusheho gutera imbere.
Ni muri urwo rwego Kwizera Christian, yatangije urubuga yise ‘Tangaza’ ruhuza abacuruzi n’abaguzi rufite intego yo gufasha abantu kugabanya umwanya bafata bajya kugura cyangwa kugurisha ibintu.
Umuntu ushaka kugura, kugurisha no gukodesha ikintu yiyandikisha ku rubuga rwa ‘Tangaza.rw’.
Iyo umaze kwiyandisha utangaza ifoto n’ ibisobanuro by’icyo ushakisha ukayishyira kuri uru rubuga, haba hari umucuruzi ugifite akaba yakwandikira mukumvikana.
Ubutumwa bw’ umucuruzi buza mu gasanduku ka konti yawe ya Tangaza. Bivuze ko ububona wenyine, ariko na we aba agomba kuba yariyandikishije.
Iyo umuguzi n’umucuruzi bamaze guhura, ibindi bisigaye barabyumvikana, icyo uru rubuga rumaze ni ukubahuza ibindi bijyanye n’ibiciro no kukugezaho ibintu nimwe mubyumvikana.
Undi mwihariko wa Tangaza ni uko ushobora kunyuzaho amatangazo y’ibyo wabuze. Niba warataye irangamuntu cyangwa warayitoye waca kuri uru rubuga ukabitangaza nyirayo yaboneka mukumvikana ibijyanye n’ishimwe.
Kuri uru rubuga hajyaho ibintu bitandukanye bishakishwa ngo bigurwe, bigurishwe cyangwa bikodeshwe birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, ubutaka, amazu, imiti n’ibindi.
Aha niho baje no gukemura ikibazo cy’abantu birirwa bagenda bajya gushaka inzu bakabihomberamo ku buryo wakwishyura umukomisiyoneri ntacyo yagufashije.
Mu kiganiro na IGIHE, Kwizera yavuze ko yashinze uru rubuga agira ngo afashe abantu kudata umwanya bajya gushaka ibintu aho bitari kandi hari ubundi buryo bwihuse bashobora kubibonamo.
Ati “Nabonye ikibazo gihari ari uguta umwanya. Ibaze ufite amafaranga yawe ukaba wabura icyo ukeneye, niba ushaka nka mudasobwa ukaba wajya kuyishakira Kimironko nta yihari kandi wenda hari umuntu uyifite bityo wayishyira ku rubuga nk’ icyo ushakisha, uyigurisha akaba yahita ayibona agapiganwa kandi akayikugezaho byihuse.”
Yakomeje avuga ko kandi bizagabanya no kuba umuntu yatanga amafaranga menshi yo gushyiraho abantu bajya kumushakira ibintu (komisiyoneri), kandi kuri uru rubuga yabibona cyangwa akabigurisha atanze amafaranga make.
Tangaza mu kwirinda ko hashobora kuvuka ibibazo, izajya ikorana na polisi y’u Rwanda mu gihe habayeho kutumvikana hagati y’ugura n’ugurisha.
Uru rubuga ‘Tangaza.rw’ rugenewe buri muntu wese uri ku butaka bw’u Rwanda no hanze ufite icyo ashaka kugura cyangwa kugurisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!