00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku mpanuka y’indege y’i Tenerife, iya mbere yaguyemo abantu benshi ku Isi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 July 2021 saa 08:59
Yasuwe :

Hari ku wa 27 Werurwe 1977, ubwo indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 747 zagonganiraga ku Kibuga cy’Indege cyitwaga Los Rodeos (ubu ni Tenerife ya Ruguru) kiri mu Birwa bya Canaries muri Espagne. Mu bagenzi, abakozi n’abapilote bari bazirimo harokotse 61 gusa, 583 bahasiga ubuzima.

Magingo aya ni yo ifatwa nk’iyaguyemo benshi mu mpanuka z’indege zabayeho. Iperereza ryayikurikiye ryerekanye ko yatewe n’ibibazo ahanini bishingiye ku itumanaho hagati y’abapilote bari bazitwaye n’abakozi bo ku kibuga cy’indege babahaga amabwiriza, imitere y’ikirere, igitero cy’iterabwoba cyari cyagabwe muri ibyo Birwa uwo munsi n’izindi.

Nyuma y’iperereza kandi byagaragaye ko umwe mu bapilote b’izo ndege yaba yaragize uruhare muri iyo mpanuka ku bw’umwanzuro yafashe, bituma sosiyete yatwariraga isabwa kwishyura indishyi z’akababaro ku miryango y’inzirakarengane zagizweho ingaruka nayo.

Amwe mu magambo yakoreshwaga mu itumanaho hagati y’abapilote n’abakozi bo ku kibuga cy’indege yahise ahindurwa ndetse bimwe mu bikorwa byifashwa mu itumanaho ryo kuri icyo kibuga biravugururwa.

Indege zagonganye zitarebana kubera igihu cyari ku Kibuga cy'Indege

Uko byagenze…

Indege itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Boeing 747-200 ya Sosiyete KLM yo mu Buholandi, yahagurutse ku Kibuga i Amsterdam yerekeje ahitwa Grande Canarie, kimwe mu Birwa bya Canaries.

Yari itwawe na Capitaine Jacob Veldhuyzen van Zanten na Klaas Meurs, bafatanyije na Injeniyeri Willem Schreuder. Yarimo abagenzi 235 n’abakozi 14.

Ku rundi ruhande, Boeing 747-100 ya Sosiyete ya Pan Am y’Abanyamerika yari iturutse i Los Angeles yerekeza i New York ariko igomba kunyura muri Grande Canarie.

Yari itwawe na Capitaine Victor Grubbs na Robert Bragg, bafatanyije na Injeniyeri George Warns. Yarimo abakozi 13 n’abagenzi 380.

Zombi ziri mu nzira zerekeza ku kibuga cya Las Palmas cyo muri Grande Canarie, hari igitero cy’iterabwoba cyahabereye. Ni igisasu cyahaturikirijwe gikomeretsa abantu umunani.

Uwo munsi indege zose ziherekeza zasabwe kujya kugwa ku Kibuga cya Tenerife, kuko byatekerezwaga ko hashobora guturikirizwa icya kabiri.

Icyo gihe Ikibuga cya Tenerife cyaparitseho indege nyinshi kandi gifite inzira imwe yifashishwa zihaguruka cyangwa zigwa.

Na none kuko icyo Kibuga kiri ku butumburuke bwa metero 610, ikirere ntabwo cyari kimeze neza uwo munsi kuko hari igihu.

Ubwo indege zari zemerewe kongera kugwa ku Kibuga cyo muri Grande Canarie, indege ya KLM ni yo yagombaga guhaguruka i Tenerife mbere ariko yakerejwe no kubanza yongerwamo amavuta n’abagenzi bari basohotsemo barategerezwa ngo bagaruke.

Iya Pan Am yo yari yiteguye itegereje guhaguruka ari uko iya KLM imaze kugenda.

KLM yahawe amabwiriza yo kwitegura kugenda, iza gusohokera mu irembo rya kane ari naryo rya nyuma. Hashize iminota itandatu, iya Pan Am nayo yahawe amabwiriza nkayo ariko yo inyura mu rya gatatu.

Kwitegura kuguruka kw’indege bikorwa igenda mu nzira yayo, ariko ikabanza gushaka ingufu ziyihagurutsa.

Nubwo zose zari zahawe amabwiriza azemerera kwitegura kuguruka, nta n’imwe yari yakemerewe kuguruka.

Haje kubaho ikosa ridasobanurwa neza mu iperereza, ryatumye iya Pan Am irenga irembo rya gatatu yari kunyuramo iguruka, ikomeza igana ku rya kane.

Iya KLM nayo yari ikiri hafi y’irembo rya kane, abapilote bayo barimo bavugana n’abakozi bo ku kibuga cy’indege babamenyesha ko biteguye kuguruka.

Aho indege zari zihagaze hari hegeranye, ariko iperereza ryagaragaje ko nta n’umwe mu bapilote wabonaga ko imbere ye hari indi ndege kubera igihu cyari gihari.

Abapilote ba KLM babwiye abakozi bo ku Kibuga ko biteguye kugurutsa indege, basubizwa ko bakomeza kuba biteguye ariko ko baraza kubahamagara bakababwira igihe nyacyo bahaguruka.

Bagize bati “Ubu tugiye kugurutsa indege.”

Itumanaho ritari ryifashe neza ryatumye abapilote batabasha kumva neza ibyo basubijwe, babyumvaho igice.

Muri ako kanya n’abapilote ba Pan Am bahise bahamagara abakozi bo ku Kibuga basobanura ko bakiri kugenda mu nzira bitegura kugurutsa indege.

Abapilote ba KLM ntibari bumvise neza igisubizo bahawe ndetse n’igihu gikomeza gutuma batabasha kureba imbere yabo kandi n’aba Pan Am batahareba.

Ubwo abakozi bo ku kibuga cy’indege babazaga abapilote b’iya Pan Am igihe baraba biteguye guhaguruka, ubutumwa bwumviswe n’aba KLM bahita batangira kugurutsa indege. Bari bazi ko babwiwe kuyigurutsa.

Injeniyeri Willem Schreuder yabajije inshuro ebyiri Capitaine Jacob Veldhuyzen van Zanten na Klaas Meurs bari batwaye iya KLM niba indege ya Pan Am itaba iri mu nzira, ariko ntibyitabwaho.

Indege barayihagurukije, ihaguruka igana mu cyerekezo iya Pan Am yarimo nayo iza imbere yitegura kuguruka.

Capitaine Victor Grubbs wari utwaye iya Pan Am ni we wabonye iya KLM ibaturuka imbere ashaka uko yaganisha iyabo ku ruhande, ariko kubera umuvuduko iya KLM yari ifite yahise ibageraho.

Zaragonganye zirashwanyagurika umuriro w’amavuta yazo uzitwikana n’abazirimo. Abari mu ya KLM bose bahasize ubuzima, abari mu ya Pan Am barokokamo 61.

Ikibuga cya Tenerife cyahise gifungwa. Indege y’igisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yaje kuhakura iyo mirambo iyijyana i Las Palmas ngo ikorerwe isuzuma.

Ingabo za Espagne nazo zafashije mu bikorwa byo gusana ibyangiritse kuri icyo Kibuga, zinavugurura ibikorwa byifashishwa mu itumanaho.

Hahise hatangizwa iperereza, ryerekana ko indege ya KLM yahagurutse nta ruhushya ibiherewe. Icyakora abarikoze bemeje ko Capitaine Jacob Veldhuyzen van Zanten yari yizeye ko yaruhawe.

Hagaragajwe kandi ko abakozi ba KLM bari bafite umunaniro kubera gutinda gusubira i Amsterdam.

Iperereza ryerekanye ko ibibazo by’itumanaho, ikirere, imvugo yakoreshejwe mu itumanaho ku bapilote n’abakora ku kibuga, ubwinshi bw’indege zari zihari, kuba Pan Am itaranyuze mu irembo rya gatatu, no kuba Capitaine Jacob Veldhuyzen van Zanten atarumvise ibyo yabwiwe na Injeniyeri Willem Schreuder aribyo byabaye intandaro y’iyo mpanuka.

Icyo ni nacyo cyatumye KLM isabwa kwishyura indishyi z’akababaro ku nzirakarengane zagizweho ingaruka n’iyo mpanuka.

Imvugo ya “ready for takeoff” abapilote bakoreshaga babwira abakozi bo ku kibuga cy’indege ko biteguye kuguruka, nayo yasimbujwe “ready for departure”.

Boeing 747-100 ya Sosiyete ya Pan Am y’Abanyamerika yari iturutse i Los Angeles yerekeza i New York ariko igomba kunyura muri Grande Canarie
Boeing 747-200 ya KLM yo mu Buholandi, yahagurutse i Amsterdam yerekeje ahitwa Grande Canarie. Yakoze impanuka abari bayirimo bose barapfa
Uko indege zagombaga guhaguruka ku kibuga ziguruka. Ahari akamenyetso gatukura ni ho zagonganiye
Impanuka y'indege yabereye i Tenerife ku wa 27 Werurwe 1977 ni yo yaguyemo abantu benshi ku Isi

Amafoto: Simple Flying


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .