00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya ’Toyota Starlet 2021’, imodoka nshya yagejejwe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2021 saa 01:00
Yasuwe :

Toyota Starlet nshya yo mu 2021 yageze ku isoko ry’u Rwanda, ifite umwihariko w’uko ifite imiryango ine kandi ikaba ishobora kugenda mu mihanda itameze neza kuko yo yigiye hejuru ugereranyije n’izindi.

Toyota Starlet 2021 ni bumwe mu bwoko bw’imodoka uruganda rwa Toyota rwashyize hanze mu 2021. Iyi modoka ikurikira izindi zo mu bwoko bwa Starlet zagiye zijya hanze mu myaka itandukanye.

Iyi modoka ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine kandi ntinywa lisansi nyinshi. Mu ntera ingana na kilometro 100 ikoresha litiro 5,1 za lisansi. Umuvuduko w’iyi modoka kandi ushobora kugera kuri 180 km/h.

Bitandukanye na Starlet zagiye zisohoka mbere iyi yo ifite imiryango ine kandi ikaba iboneka ari automatique cyangwa manuelle.

Ugereranyije n’izindi Toyota Starlet zabanje, iya 2021 isa nk’aho iri hejuru kuko ifite ubuhagarike bwa metero 1.47, ikagira uburebure bwa metero 3,9, mu gihe uburebure buri hagati y’igice kigufi cy’iyi modoka n’ubutaka (ground clearance) bureshya santimetero 12.

Bitandukanye n’izindi Toyota Starlet zagiye zijya ku isoko mu bihe bitandukanye, iyi yo ifite imbere hagutse yaba ku bicaye mu myanya y’imbere no mu y’inyuma.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Toyota Rwanda, Mose Evans, yavuze ko ‘Toyota Starlet 2021 ’ ari imodoka iberanye n’isoko ry’u Rwanda bitewe n’imiterere yayo.

Yagize ati “Iyi Toyota Starlet iberanye n’isoko ry’u Rwanda cyane ko ifite ubushobozi bwo kugenda ahantu hatandukanye harimo n’ah’imisozi kuko iri hejuru. Ikindi umuntu yavuga ni imodoka nziza ku muryango kuko ijyamo abantu batanu harimo n’utwaye kandi ikagira umwihariko wo kunywa lisansi nke.”

Yakomeje avuga ko akarusho k’iyi modoka ari uko ifite n’umwanya uhagije wo kubikamo imizigo kandi ushobora kongerwa igihe ibyo umuntu ashaka gutwara ari byinshi.

Toyota Rwanda yafunguye imiryango ku mugaragaro muri Mata 2017, ifite intego zo korohereza abantu kubona imodoka za Toyota ku giciro cyiza kandi mu buryo buboroheye, kuko ari cyo kigo cyemerewe kuzicuruza mu Rwanda. Uretse gucuruza imodoka inafite serivisi z’igaraji ku batunze imodoka zo muri ubu bwoko.

Toyota Starlet 2021 ifite umwihariko wo kuba iri hejuru kandi yagutse ugereranyije na Starlet zabanje
Iyi modoka ifite inyuma higiye hejuru, ibintu biyiha ubushobozi bwo kugenda neza no mu mihanda mibi
Iyi modoka kuri ubu iraboneka no ku isoko ry'u Rwanda binyuze muri Toyota Rwanda
Imbere hayo haragutse ku buryo itanga umutuzo haba kuri shoferi n'abo atwaye
Imbere h'iyi modoka ni uku hameze
Iteye mu buryo bufasha uyitwaye kuba yisanzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .