Toyota Starlet 2021 ni bumwe mu bwoko bw’imodoka uruganda rwa Toyota rwashyize hanze mu 2021. Iyi modoka ikurikira izindi zo mu bwoko bwa Starlet zagiye zijya hanze mu myaka itandukanye.
Iyi modoka ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine kandi ntinywa lisansi nyinshi. Mu ntera ingana na kilometro 100 ikoresha litiro 5,1 za lisansi. Umuvuduko w’iyi modoka kandi ushobora kugera kuri 180 km/h.
Bitandukanye na Starlet zagiye zisohoka mbere iyi yo ifite imiryango ine kandi ikaba iboneka ari automatique cyangwa manuelle.
Ugereranyije n’izindi Toyota Starlet zabanje, iya 2021 isa nk’aho iri hejuru kuko ifite ubuhagarike bwa metero 1.47, ikagira uburebure bwa metero 3,9, mu gihe uburebure buri hagati y’igice kigufi cy’iyi modoka n’ubutaka (ground clearance) bureshya santimetero 12.
Bitandukanye n’izindi Toyota Starlet zagiye zijya ku isoko mu bihe bitandukanye, iyi yo ifite imbere hagutse yaba ku bicaye mu myanya y’imbere no mu y’inyuma.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Toyota Rwanda, Mose Evans, yavuze ko ‘Toyota Starlet 2021 ’ ari imodoka iberanye n’isoko ry’u Rwanda bitewe n’imiterere yayo.
Yagize ati “Iyi Toyota Starlet iberanye n’isoko ry’u Rwanda cyane ko ifite ubushobozi bwo kugenda ahantu hatandukanye harimo n’ah’imisozi kuko iri hejuru. Ikindi umuntu yavuga ni imodoka nziza ku muryango kuko ijyamo abantu batanu harimo n’utwaye kandi ikagira umwihariko wo kunywa lisansi nke.”
Yakomeje avuga ko akarusho k’iyi modoka ari uko ifite n’umwanya uhagije wo kubikamo imizigo kandi ushobora kongerwa igihe ibyo umuntu ashaka gutwara ari byinshi.
Toyota Rwanda yafunguye imiryango ku mugaragaro muri Mata 2017, ifite intego zo korohereza abantu kubona imodoka za Toyota ku giciro cyiza kandi mu buryo buboroheye, kuko ari cyo kigo cyemerewe kuzicuruza mu Rwanda. Uretse gucuruza imodoka inafite serivisi z’igaraji ku batunze imodoka zo muri ubu bwoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!