Kagere yakiriwe n’imbaga y’abafana ba Singida bari bitabiriye ibirori byo kwerekana abakinnyi ndetse n’abatoza izakoresha mu mwaka wa 2022 (Singida Big Day). Ibi birori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022.
Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’u Rwanda yagaragaje ibyishimo byinshi imbere y’abafana benshi bashimishijwe no kumubona muri iyi kipe yabo.
Biteganyijwe ko ahita akina umukino we wa mbere muri iyi kipe wa gicuti bakiramo Zanaco FC yo muri Zambia.
Mu butumwa banyuzjije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati “Iyi ni impano ikomeye cyane kuri uyu munsi. Umunsi mukuru. Meddie Kagere ni byose.”
Kagere wahawe izina rya MK14 muri Simba amaze kwandika amateka muri Tanzania kuko yayitsindiye ibitego 66 mu myaka ine y’imikino yahamaze.
Uyu mukinnyi akivugwaho kuba agiye gutandukana n’ikipe ya Simba, byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Police FC yo mu Rwanda ariko ntibyakunze.
Meddie Kagere yanyuze mu makipe akomeye arimo Police FC, Rayon Sports FC zo mu Rwanda, Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC yo muri Tanzania na KF Tirana yo muri Albania.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!