00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Commonwealth2022:Ikipe y’u Rwanda muri Beach Volleyball yatsindiwe muri 1/2

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 August 2022 saa 10:27
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yatsinzwe na Australia mu mukino wa ½ muri Beach Volleyball mu mikino ya Commonwealth2022 iri kubera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Kanama 2022, warangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti abiri ku busa.

Ni umukino watangiye utoroshye kuko mu iseti ya mbere ikinyuranyo cyabaye amanota atatu gusa kuko Australia yatsinze 21 kuri 18 y’u Rwanda.

Iseti ya kabiri yarangiye Australia itsinze amanota 21-14. Si ubwa mbere Australia itsinze u Rwanda mu mikino y’uyu mwaka kuko byaherukaga guhura ku mukino wa nyuma w’amatsinda na wo warangiye u Rwanda rutsinzwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, saa kumi z’i Kigali, u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu rukina n’u Bwongereza na bwo bwatsinzwe na Canada.

U Rwanda rwatsindiwe muri 1/2 mu mikino ya Beach Volleyball mu mikino ya Commonwealth2022
Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste izahatanira umwanya wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .