Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Kanama 2022, warangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti abiri ku busa.
Ni umukino watangiye utoroshye kuko mu iseti ya mbere ikinyuranyo cyabaye amanota atatu gusa kuko Australia yatsinze 21 kuri 18 y’u Rwanda.
Iseti ya kabiri yarangiye Australia itsinze amanota 21-14. Si ubwa mbere Australia itsinze u Rwanda mu mikino y’uyu mwaka kuko byaherukaga guhura ku mukino wa nyuma w’amatsinda na wo warangiye u Rwanda rutsinzwe.
Kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, saa kumi z’i Kigali, u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu rukina n’u Bwongereza na bwo bwatsinzwe na Canada.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!