Mu rwego rwo guteza imbere siporo mu mashuri, Minisiteri y’Uburezi mu 2020 yashyizeho politiki yo guteza imbere siporo mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho igaragaza ko ibigo by’amashuri bigomba kugira ibikoresho by’ibanze birimo imipira yo gukina, imyenda n’ibibuga by’imikino itandukanye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kanama 2022, Sanlam Rwanda, yatanze inkunga y’imipira igera kuri 300 izifashijwa mu guteza imbere siporo mu mashuri haherewe kuri gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi yiswe ’Active Holidays’ muri ibi bihe by’ibiruhuko.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, wari uhagarariye Minisiteri mu gikorwa cyo gushyikirizwa iyi mipira yavuze ko bifuza guteza imbere siporo y’u Rwanda bahereye mu mashuri.
Ati “Turashimira cyane Sanlam, ni inkunga ikomeye kuko dushaka gushyira imbaraga mu bikoresho akenshi usanga amashuri adafite. Dufite n’igikorwa twateguye dufatanyije na minisiteri zitandukanye cya Active Holidays kizafasha abana guhurira hamwe bakigishwa ubumenyi bunyuranye ariko bakagira n’umwanya wa siporo.”
Yakomeje avuga ko hagiye gutezwa imbere siporo mu mashuri hashingiwe ku gushaka abarimu bayigisha ariko banayize kuko ari bo baba bayifiteho ubumenyi.
Ati “Hari gukora siporo ariko hariho no kwiga, ukaba ufite umwarimu ubizi kandi wabyigiye ariko akigishwa n’uburyo bikorwa kuko bikorwa mu buryo butandukanye. Abana bo mu mashuri y’incuke ntibakora siporo imwe n’abo mu mashuri yisumbuye cyangwa ngo abafite ubumuga bakore kimwe n’abatabufite. Niyo mpamvu hakenewe abarimu babizobereyemo.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Sanlam Rwanda, Nyiringabo Rodrigue, yavuze ko gutanga inkunga y’imipira yo gukina mu mashuri biri muri gahunda yo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Dukora ibirebana n’ubwishingizi ariko nyuma y’ibyo dukorera sosiyete y’u Rwanda. Niyo mpamvu natwe twatekereza gutera inkunga siporo kandi uretse na siporo hari n’ibindi bikorwa muzagenda mutubonamo kubera ko tudakora ubwishingizi gusa ahubwo dutekereza n’ibyo twafasha umuryango nyarwanda kuko ari nabo bazaba abakiliya bacu.”
Nyiringabo yavuze ko muri gahunda ya Sanlam Rwanda harimo gukomeza kugira abafatanyabikorwa batandukanye ari nayo mpamvu bifuza ko hazabaho gukomeza gukorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Twabitangiye kandi ntabwo ari ibintu bigomba guhita bihagarara nonaha ariko aba ari umushinga ukomeye tuba dukeneye kubanza kuganira na Minisiteri kugira ngo turebere hamwe ibikenewe n’ibyo natwe dushobora gufasha. Tukareba niba twagirana ubufatanye bw’igihe kirekire kuko no muri gahunda zacu birimo.”
Sanlam Rwanda ifite amashami abiri harimo igice cyita cyane ku bwishingizi bw’igihe gito Sanlam general na Sanlam Life irebana n’ibijyanye n’ubwishingizi bw’igihe kirekire.
Umwaka ushize habarurwaga abantu basaga ibihumbi 280 bakorana n’ubwishingizi bwa Sanlam mu bikorwa bitandukanye mu gihe iki kigo gikorera mu bihugu 34 hirya no hino muri Afurika.
Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!