Umukino wa nyuma wabereye kuri Cercle Sportif de Kigali kuri uyu wa 6 Kanama, wari ubereye ijisho, warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe haterwa penaliti Domino FC yinijiza esheshatu nsho Mugabo Omar ntiyagira amahirwe yo kwinjiza iya nyuma, ASV de Kigali itsindwa ityo.
Umuyobozi wa Domino FC, Sylvère yagize ati “Domino FC ni ikipe yibohoye mu bintu byose harimo na Siporo. Duhereye ku ikipe y’abakiri bato, twakoze n’y’abakuru ariko turacyakeneye ubufasha kugira ngo n’ibitari ibi tuzabigereho.”
ASV de Kigali yageze ku mukino wa nyuma itsinze Akadege FC kuri penaliti enye kuri eshatu naho Domino FC yo yatsinze Green Team bibiri kuri kimwe ikaba ari na yo yegukanye umwanya wa gatatu.
Ikipe yatwaye igikombe irahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300 Frw, iya gatatu irahabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibihembo by’aya makipe biratangwa mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi Nyarwanda bayobowe na The Ben.
Imikino ya "Rwanda Rebirth Celebration" yari yateguwe muri gahunda yo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!