00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Domino FC yegukanye igikombe mu mikino ya Rwanda Rebirth

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 August 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Imikino ya Rwanda Rebirth Celebration yageze ku musozo wayo aho Domino FC ari yo yegukanye igikombe itsinze Association Sportive des Volontaires de Kigali (ASV de Kigali).

Umukino wa nyuma wabereye kuri Cercle Sportif de Kigali kuri uyu wa 6 Kanama, wari ubereye ijisho, warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe haterwa penaliti Domino FC yinijiza esheshatu nsho Mugabo Omar ntiyagira amahirwe yo kwinjiza iya nyuma, ASV de Kigali itsindwa ityo.

Umuyobozi wa Domino FC, Sylvère yagize ati “Domino FC ni ikipe yibohoye mu bintu byose harimo na Siporo. Duhereye ku ikipe y’abakiri bato, twakoze n’y’abakuru ariko turacyakeneye ubufasha kugira ngo n’ibitari ibi tuzabigereho.”

ASV de Kigali yageze ku mukino wa nyuma itsinze Akadege FC kuri penaliti enye kuri eshatu naho Domino FC yo yatsinze Green Team bibiri kuri kimwe ikaba ari na yo yegukanye umwanya wa gatatu.

Ikipe yatwaye igikombe irahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300 Frw, iya gatatu irahabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihembo by’aya makipe biratangwa mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi Nyarwanda bayobowe na The Ben.

Imikino ya "Rwanda Rebirth Celebration" yari yateguwe muri gahunda yo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Abakinnyi 11 ba Domino FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa ASV de Kigali
Ikipe ya ASV yasabwe guhindura imyenda yari yateguye kwambara
Mugabo Omar wananiwe kwinjiza penaliti ya ASV kwihangana byamunaniye asuka amarira
Nshimiyimana Emmanuel (Matic) uhagarariye Imikino ya Football muri East Gold

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .