Riyaad Norodien ni umukinnyi uje gufasha ikipe ya Kiyovu Sport FC mu gice cy’ubusatirizi. Avuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakinaga muri Daring Club Motema Pembe (DCMP).
Yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ku mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022.
Riyaad Norodien w’imyaka 28 mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports yanyuze mu makipe akomeye nka Cape Town Spurs, Cape Umoya Utd, Cape Town City, Orlando Pirates, Platinum Stars, Ajax Cape Town zo muri Afurika y’Epfo.
Bitewe n’ibibazo by’imishahara yahuriye nabyo mu makipe yo muri AFurika y’Epfo byatumye Riyaad Norodien yerekeza muri Daring Club Motema Pembe (DCMP) yo muri RDC, aho yatojwe na Alain-André Landeut, uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa Kiyovu Sports.
Mu mwaka wa 2015, yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu batarengeje imyaka 23 inshuro eshatu. Muri 2017 ahamagarwa mu ikipe nkuru inshuro ebyiri aiyindira igitego kimwe.
Ni umukinnyi uzwiho gufasha no gushakisha uburyo ba rutahizamu babona ibitego. Nordien biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022.
Aje gufasha ikipe ya Kiyovu Sports FC imaze igihe gito itangiranye imyitozo n’umutoza mushya Landeut ndetse n’abakinnyi bashya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!