Iri shyirahamwe ryabigaragaje kuri uyu wa Gatandatu mu rugendo ryakoreye mu ikipe ikorera imyitozo mu kigo cy’amashuri cya Green hills Academy, ahakinira ikipe ya Mako Shark Swim Club.
Iri shyirahamwe ryagerageje kureba niba ibyo rigenera amakipe harimo n’amahugurwa bikorwa neza ku kigero cyo kuba bafasha abana kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Ishyirahamwe risanga kogera mu mazi magari ariho ho kongera imbaraga, by’umwihariko ku makipe yasuwe yo mu karere ka Rubavu ndetse n’andi yo mu karere ka Kayonza na Rwamagana.
Iri shyirahamwe ryasanze amakipe yo mu mujyi wa Kigali harimo na Mako Shark Swim Club, bafite ibikoresho bihagije ndetse n’aho gukorera imyitozo hatunganye neza.
Umuyobozi wa Mako shark , Bazatsinda James yagize ati “Twe tugerageza gukora ibyo dushoboye n’ishyirahamwe rigakora akazi karyo noneho tukagera ku musaruro.”
Bongeyeho ko basaba ishyirahamwe kongerera ubushobozi bw’abatoza b’abana mu byiciro byose harimo n’abatoza bo ku makipe akinira mu mazi magari.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino yo koga, Girimbabazi Rugabira Pamela yagize ati “Turi kubishyiramo imbaraga kuko kugeza ubu dufite amakipe abiri yakwitabira amarushanwa ari mu karere ka Karongi.”
Yongeyeho ati “Turateganya kuba twaba dufite abakinnyi bazaduhagararira mu marushanwa ya Open Water mu kwezi k’Ugushyingo. Nubwo bikiri Rubavu na Karongi ariko turateganya no gushyira imbaraga no muri Rwamagana na Gicumbi mu makipe ahabarizwa.”
Hamaze gusurwa amakipe atanu yo mu turere twa Karongi, Rubavu na Kigali hakurikiyeho amakipe yo muri Rwamagana na Gicumbi ariyo agiye kwitabwaho kugira ngo u Rwanda ruzabone abakinnyi barushanwa mu mazi magari (ibiyaga).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!