00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bya ADEPR bikomeje kuba agatereranzamba: CA yiyambuye ububasha ishyiraho komisiyo ya baringa

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 7 September 2020 saa 08:33
Yasuwe :

Ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu itorero ADEPR, birimo gucikamo ibice hagati ya Biro Nyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi, byatuwe Inama y’Ubuyobozi (CA) y’iri torero ishyiraho komisiyo yo kubyigaho, gusa abakurikiranira hafi ibibera muri iri torero bemeza ko ari ‘baringa’.

Mu cyumweru gishize urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu itorero ADEPR, rwandikiye Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi (CA), rumwoherereza imyanzuro yarwo y’inama yo kuwa 2 Nzeri 2020.

Uru rwego rwavuze ko iyi nama yateranye ‘mu rwego rwo gukumira amakimbirane ari gututumba muri ADEPR by’umwihariko muri Biro Nyobozi ya ADEPR yamaze gucikamo ibice’.

Ibi bishingirwa ku guterana amagambo hagati y’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem n’Umuvugizi wungirije, Rev Karangwa John, nyuma yo gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusa uyu mwanzuro warajuririwe.

Urwego rwo gukemura amakimbirane rwagaragaje ko Rev Karangwa afunguwe yakiriwe n’abagize Biro Nyobozi, ndetse asubizwa Biro, imodoka, n’ibindi bikoresho, hirengagijwe ko hakabaye hari ibyemezo urwo rwego rwafashe mu gihe cyose yari amaze ari mu maboko y’ubutabera.

Ibi byiyongeraho ko Rev Karangwa asaba kwishyurwa imishahara ye yose y’amezi umunani yamaze afunzwe ndetse agakomeza guhembwa nk’umukozi uri mu nshingano.

Nyuma y’uko Rev Karuranga ateye utwatsi iki cyifuzo, kuwa 04/08/2020 yandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR amugezaho ikibazo cya Rev Karangwa John asaba ko CA yakemura ikibazo cye akaba ariyo yemeza niba yakomeza imirimo cyangwa se niba yahagarikwa by’agateganyo kugira ngo bidakomeza gukurura umwuka mubi muri Biro Nyobozi.

Ingingo ya 114 igika cya 1 y’amategeko ngengamikorere ya ADEPR iteganya ko: lyo ukora umurimo w’umunyamuhamagaro utangirwa inshingano akekwaho icyaha cyangwa imyitwarire inyuranije n’amabwiriza yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagararo y’itorero rya ADEPR, ahagarikwa ku nshingano by’agateganyo kugeza igihe ikibazo cye gifatiwe umwanzuro wa nyuma n’urwego rubifitiye ububasha

Ingingo ya 36 agace 1 y’amategeko yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagaro iteganya ko iyo umukozi w’umunyamubamagaro abagarikwa by’agateganyo iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kirenze amezi atandatu (6).

Mu minsi ishize kandi bamwe mu bagize Biro nyobozi y’itorero rya ADEPR, bashinje Umuvugizi waryo, Rev Karuranga Ephrem, kuba nyirabayazana w’ibibazo bigenda bivuka muri iri torero bishingiye ahanini ku myanzuro afata ku giti cye atagishije inama abo bakorana.

Ibi byatumye urwego rwo gukemura no gukumira amakimbirane mu byo rwasabye CA, harimo ‘kwihutisha isesengura ku birego yashyikirijwe na bamwe mu bagize biro ku mikorere idahwitse y’Umuvugizi no kurebako iyo nama yujuje amategeko mu mitegurire no mitumirire yayo ikabifataho umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 30 mu rwego rwo kwirinda idindira ry’imirimo no gusasira amakimbirane arambye mu bagize Biro Nyobozi.

Ububasha bwa CA no kwiyambura inshingano

Inama y’ubuyobozi ya ADEPR (CA), ifite ububasha bwo guhagarika by’agateganyo umwe mu bagize Biro Nyobozi cyangwa bose igihe badasohoza neza inshingano zabo hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere. Bimenyeshwa inteko rusange bitarenze iminsi 60 nayo igafata ibyemezo hakurikijwe amategeko abigenga.

CA kandi ifite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko shingiro, amasezerano, amategeko ngengamikorere n’andi mategeko ngengamikorere ya ADEPR.

Kuwa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, CA yarateranye ngo yige ku kibazo cyo kugarurwa mu nshingano kwa Rev Karangwa ndetse n’ikibazo cya Rev Jean Sibomana wasabye kurenganurwa kuko bitumvikana uko Rev Karangwa yasubizwa mu kazi kandi ikibazo cy’aba bombi gisa.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi nama yamaze umunsi wose yabuze igisubizo ku kibazo cy’urusobe cyo guhagarika Rev Karangwa cyangwa kumusubiza mu kazi. Kumusubiza mu kazi bisobanuye ko n’abandi bafunzwe mu 2017 bagahezwa mu itorero nabo barenganurwa kuko bahuje ikibazo.

Ibi byatumye CA ifata umwanzuro wo gushyiraho komisiyo y’abanyamategeko, abasesenguzi bemeza ko iyi komisiyo nta hantu iteganywa muri sitati ya ADEPR, bo bakayita ‘baringa’. Iyi komisiyo bitaramenyekana abayigize n’uzabatoranya, igomba kumara ibyumweru bibiri isuzuma gusubiza mu nshingano Rev Karangwa cyangwa kumuhagarika.

Ni ryari RGB yitabazwa mu bibazo nk’ibi bya ADEPR?

Ingingo ya 37 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere ryo mu 2018, ivuga ku ‘Guhagarika by’agateganyo cyangwa gukuraho abagize ubuyobozi bw’imiryango ishingiye ku myemerere’.

Ivuga ko ‘Mu nyungu z’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, Urwego rushobora guhagarika by’agateganyo cyangwa gukuraho umwe cyangwa benshi mu bayobozi babyo, igihe bigaragaye ko inzego zabyo zananiwe kubafatira ibyemezo.

Urwego rushyiraho amabwiriza agena igihe ihagarika ry’agateganyo rimara hashingiwe ku buremere bw’ikosa ryakozwe n’impamvu zishingirwaho mu gukuraho umwe cyangwa benshi mu bayobozi’.

Abasesengura ibibazo biri muri ADEPR bavuga ko Urwego rw’Imiyoborere (RGB), rubarizwamo imiryango ishingiye ku myemerere, rukwiye gutera intambwe rukagira icyo rukora muri ibi bibazo bikomeje guhindanya itorero.

Bashingira kandi ku kuba kuwa 13 Kanama 2020, RGB yarandikiwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR bayisaba guharika Biro Nyobozi yayo ariko ntihagire igikorwa.

Impamvu bashingiragaho zirimo kuba abagize Biro Nyobozi bari bakomeje gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, gukoresha imvugo z’iterabwoba, kuba umuvugizi wungirije akomeje kuvugwaho gutunga impamyabumenyi atakoreye ndetse no gucungira umutungo w’itorero mu bwiru bigateza isesagura ryawo.

Inkuru bifitanye isano: Ibibazo by’ingutu bimaze iminsi muri ADEPR bizakemurwa na nde?

Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John (ibumoso) n'Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .