00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki za Diyosezi Gatolika zitigeze zihindura amazina ubwo perefegitura zahindukaga?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 October 2020 saa 07:22
Yasuwe :

Hagati y’umwaka wa 2001 na 2006, u Rwanda rwakoze amavugurura akomeye mu nzego z’ubutegetsi. Icyo gihe Perefegitura, Komini, Segiteri, Selire na Nyumbakumi byavuyeho hashyirwaho Intara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu., hanyuma amazina yabyo nayo aza guhinduka.

Nyuma y’izi mpinduka za mbere zabaye ahagana mu 2001, mu 2006 haje n’izindi za kabiri zigamije kwegereza ubuyobozi abaturage. Izi zanahinduye amazina y’inzego dore ko tumwe mu duce twakomatanyijwe. Urugero: Iyari Komini Masango yavuyeho, ihuzwa na Mukingi, igice cya Murama, icya Mushubati, Tambwe, Ntongwe na Kigoma bibyara Akarere ka Ruhango.

Byahise bituma guhera tariki ya 1 Mutarama 2006 u Rwanda ruba igihugu kigizwe n’Intara enye n’Umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416. Amazina menshi y’ahantu yarahindutse, arazimira, hasigara ahantu hake hakiyafite harimo na za Diyosezi Gatolika.

Urugendo rwo gushyiraho amazina mashya, ntabwo rwahereye hejuru mu buyobozi ahubwo inzego zo hasi, abavuga rikumvikana muri buri gace, abanyamadini n’abandi barahuraga, bagatekereza izina bumva ryahesha agaciro aho batuye ubundi bakarimenyesha Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari ifite mu nshingano icyo gikorwa.

Amazina yashakwaga biturutse mu gusesengura amateka y’ibice runaka, ndetse hafi ya yose ugiye kuyasesengura usanga afite aho ahuriye n’amateka cyangwa umuco. Urugero rworoshye ni nka Rwamagana [nubwo abantu barisoma nabi kuko byagakwiye kuba Rwȃmagana].

Aka gace kari muri Komine Bicumbi muri Kigali Ngali, kiswe Rwȃmagana mu gusigasira umuco wa ko nk’ahantu harangwaga amashyo menshi, maze abahanga bavuga ko ari u Rwanda rw’inka amagana, bahakomora izina gutyo.
Ni cyo kimwe na Kicukiro, kamwe mu turere tw’Umujyi wa Kigali. Hiswe gutyo kuko mu mateka byagaragaye ko aha hantu habaga amacukiro menshi y’inka. Mu mateka, habaga ibiraro by’inka z’Umwami Sekarongoro ka Mukobanya na se Kigeli Mukobanya.

Gicumbi muri Byumba ya kera, ho iri zina rijya gutoranywa, byaturutse ku musozi wa Gicumbi uri hejuru y’ahitwa mu Rukomo. Bivugwa ko ari nawo muremure ubarizwa muri aka karere.

Kuki amazina ya za Diyosezi yo atahindutse?

Andi matorero icyo gihe yahinduye inyito z’insengero zazo, gusa Kiliziya Gatolika yo yagumanye amazina ya za Perefegitura yari yatiriwe Diyosezi zayo zimwe.

Muri Diyosezi Gatolika ziri mu Rwanda uko ari icyenda ubariyemo na Arikidiyosezi ya Kigali, esheshatu zikoresha amazina ya kera ya Perefegitura. Izo ni Rugengeri, Byumba, Kibungo, Cyangugu, Gikongoro na Butare.

Muri Mata 2012, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yagiranye inama n’abahagarariye amadini atandukanye yabereye muri Lemigo Hotel hakomozwa no kuri iyi ngingo.

Nyuma yabwiye abanyamakuru ati “Mu rwego rwo guhuza imiyoborere mu nzira turimo amadini nayo arakangurirwa guhuza amazina y’intara cyangwa agashaka indi nyito idahuje.”

Icyo gihe yavuze ko hari ubwo amazina ya za diyosezi atera urujijo abakirisitu, ati “nk’uko Diyosezi ya Nyundo, Kabgayi na Zaza bidateye urujijo, turifuza ko Diyosezi ya Kibungo na Butare n’izindi zigifite ayo mazina y’intara zahinduka kuko bitakijyanye n’igihe tugezemo. Ikindi ni uko nka Diyosezi ya Gikongoro ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko muri iyo nama, Kiliziya itategetswe guhindura amazina ahubwo ni igitekerezo cyatanzwe. Uwo munsi kiliziya yagaragaje ko inzira bishobora gucamo kugira ngo ayo mazina ahinduke ishobora kugorana kurusha uko abantu babitekereza. Nta zindi mpaka zabayeho.

Musenyeri Mbonyintege kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira, yabwiye abanyamakuru ko yigeze kubaza ikibazo amazina ateye ubwo ibikorwa byo kuyahindura byari birimbanyije.

Ati “Hari ikintu abantu bibagirwa, ndababwira nti ndagira ngo mbanze mbabwire ko diyosezi yashinzwe na papa, ntijya ivaho, igumaho iteka ku buryo n’ubu hari diyosezi zo mu bihugu by’Abarabu n’ubu zanditse mu madiyosezi ya Kiliziya Gatolika ku Isi, ntabwo bapfa guhindura.”

Mbonyintege yavuze ko mbere hari amazina yagiye ahinduka, atanga urugero rwa Astrida yahindutse Butare na Paruwasi ya Byumba yitwaga Buhambe ariko ko buri gihe hagomba kuba impamvu nyobokamana ibyerekana.

Ati “Naho guhindura izina ngo ufate Byumba ngo kubera ko bayise Gicumbi, ufate Nyamagabe uhindure [...] leta ifite politiki yayo ikurikiza kandi turayubaha. Ariko nta bubasha ifite bwo kuza kuduha amazina, uretse ko nabo ntibigeze babikora. Babivugaga hariho Minisitiri Musoni, arambwira ati nta na rimwe mu nama ya Guverinoma twigeze tuvuga ihindura ry’amazina.”

Yavuze ko iyi ngingo yazanywe n’abantu bafite impamvu zabo bwite baba bashaka ko babona ababashyigikira. Ati “None se ubu ahabaye Jenoside hose bazahindura amazina? Uretse n’aho yabereye, n’abayikoze ntabwo babahindura amazina.”

Yakomeje agira ati “None se uzakuraho iryo zina, ayo mateka tuzayamenya gute? Urayasibye, dukeneye ko habaho kuzajya tumenya n’ibibi byahakorewe noneho tukamenya n’ibyiza hamaze kugeraho.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaradge Mbonyintege

Yavuze ko nta mpamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda yumva yatuma amazina ahinduka ndetse ko no guhinduka kwayo ntacyo bifasha.

Kuki guhindura amazina muri Kiliziya bigorana?

Musenyeri Rukamba Philippe yavuze ko leta ishobora guhindura amazina ku mpamvu zitandukanye zihuza abantu ariko muri kiliziya bigorana kubera amateka.

Ati “Haba hari ibintu byinshi byabaye kuri iryo zina, bijya mu bubiko, nk’ubu hari aho ushobora kugenda wavuga uti ndi Diyosezi ya Huye bakavuga bati ntituyizi, ntaho iba kuko yashinzwe ari ya yindi [...] twe umukuru wacu ni papa, niba avuze ati iyi diyosezi ni iya Ruhengeri, kugira ngo ubihindure bijya mu mpapuro zose, mu bitabo byose, bikaruhanya rero kuko ni nko gusiba amateka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .