00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misa y’abantu 330 bavuye ku bihumbi 50: Impinduka zidasanzwe i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 August 2021 saa 06:58
Yasuwe :

Buri mwaka tariki ya 15 Kanama ku Isi hizihizwa Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo). Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bakunze kuwuhimbariza ku butaka butagatifu bw’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru; ni ho bahurira bagafatanya gusenga.

Ubusanzwe kuri uyu munsi, abayoboke ba Kiliziya baturuka imihanda yose bajya kuwizihiriza i Kibeho, ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya. Gusa kuva icyorezo COVID-19 cyatera, ibintu byarahindutse ku buryo nko mu mwaka ushize wa 2020 kuwizihiza byasubitswe.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika buvuga ko muri uyu mwaka Asomusiyo igiye kwizihizwa mu buryo bwihariye, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yugarije Isi.

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bishimira ko bari bwizihize Asomusiyo ariko bigakorwa mu buryo bwihariye.

Yasobanuye ko i Kibeho hateganyijwe misa enye zirimo imwe yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu n’izindi eshatu ziba kuri Cyumweru, buri imwe iritabirwa n’abantu batarenze 330.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose ni umugisha w’Imana, turashimira umubyeyi Bikira Mariya wabidufashijemo; uyu mwaka tuzahimbaza umunsi mukuru wa Asomusiyo. Uyu munsi twemerewe misa eshatu zirimo iba saa Mbili, saa Tanu na saa Munani.”

Yakomeje avuga ko abantu biyandikishije kugira ngo bazitabire izo misa ndetse umubare ntarengwa wuzuye.

Musenyeri Hakizimana Célestin yasobanuye ko buri misa izajya yitabirwa n’abantu bangana na 30% by’ubushobozi bwa Kiliziya bwo kwakira abantu.

Ati “Muri Kiliziya i Kibeho hasanzwe hajyamo abantu barenga igihumbi, ubwo hazajyamo 330.”

Uyu munsi wari usanzwe witabirwa n’Abakirisitu Gatolika barenga ibihumbi 50 baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku Mugabane w’u Burayi na Aziya.

Yavuze ko usibye abasengera i Kibeho ku butaka butagatifu no kuri paruwasi iri hafi yaho hateganyijwe misa ebyiri; yasabye abakirisitu kumvira misa muri paruwasi zabo kandi ko hoherejweyo abapadiri bazababibafashamo.

Yasabye abakirisitu kureka abadatuye muri Diyoseze ya Gikongoro akaba ari bo bajya i Kibeho kwizihiza Asomusiyo.

Ati “Hanyuma bakareka abadatuye ku Gikongoro akaba ari bo baza, kandi koko biragaragara y’uko ni Abanyamerika, ni Abanyakigali n’abo muri Gabon bari kwiyandikisha muri izo misa.”

Abakirisitu benshi bashaka kujya i Kibeho basabwe kwihangana muri iki gihe cya COVID-19 kuko amabwiriza yashyizweho yo kuyikumira agomba kubahirizwa.

  Asomusiyo ni umunsi ukomeye mu kwemera kwa Kiliziya

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Asomusiyo ari umunsi mukuru ukomeye mu kwemera kwa Kiliziya kuko ari uwo Bikira Mariya yajyanyweho mu Ijuru.

Yasobanuye ko ibyo bitanga guhamya ko abakirisitu bemera na bo bazazukana umubiri w’ikuzo nka Bikira Mariya mwene muntu winjiye mu ikuzo ry’Ijuru n’umubiri we uhawe ikuzo.

Yakomeje ati “Umuntu wa mbere uhawe iryo kuzo ni Bikira Mariya akaba natwe adukinguriye irembo ryo kuzuka no kwinjizwa muri iryo kuzo. Umuntu akwiye agaciro gakomeye n’icyubahiro kuko hari iryo kuzo rimutegereje, asangiye umubiri na Yezu Kirisitu.”

Cardinal Kambanda yavuze ko biba bibabaje iyo hari abantu babayeho nabi, akaba ari yo mpamvu Kiliziya mu kwemera kwayo yitanga kugira ngo abantu bagire ubuzima bwiza bufite icyubahiro n’agaciro.

Ati “Ni yo mpamvu tudashobora kwemera gukuramo inda kugeza ku basaza n’abakecuru no ku barwayi tutemera ko umurwayi yahuhurwa. Kubaha umubiri w’umuntu iyo yitabye Imana agashyingurwa, ni yo mpamvu imva y’umuntu tuyiha agaciro gakomeye.”

Mu butumwa bwe, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo COVID-19 abantu bakwiye kwirinda banarinda abandi.

Yavuze ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bijyana n’ukwemera kwa Kiliziya, asobanura ko ari ibintu bahagurukiye kandi bashishikariza abakirisitu bose.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ko mu bushishozi bwayo yemereye abantu kongera gusengera mu nsengero, by’umwihariko Abakirisitu Gatolika bakaba bazizihiza neza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo.

Ati “Ku buryo tuzashobora kwizihiza neza uyu munsi mukuru ukomeye wa Asomusiyo mu byishimo, tukawizihiza uko bikwiye twirinda kandi turinda abandi, twubahiriza amabwiriza y’uko iki cyorezo giteye n’uko cyandura.”

Yasabye abantu gusenga bashishikaye kugira ngo ‘Bikira Mariya atuvuganire ku Mana idukingire iki cyorezo’ kuko n’ubutabazi bw’Imana bukenewe kubera imbaraga n’umuvuduko gifite.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku wa 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

Abanyamahanga ntibasibaga kujya i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo
Abacuruza ibikoresho nyobokamana na bo babaga bahari ku bwinshi baje kubyegereza ababikeneye i Kibeho
Abihayimana na bo bahuriraga i Kibeho ku bwinshi bagiye gufasha abakirisitu kwizihiza Asomusiyo. aha ni mu 2018
Antoine Cardinal Kambanda mu 2018 ubwo yakiraga ituro ry'umwe mu baje gushima Imana
Kwizihiza Asomusiyo ni umwanya wo gushima Imana no kuyigezaho ibyifuzo ku Bakirisitu Gatolika
Mu 2018 icyorezo COVID-19 kitaratera, ni uko i Kibeho byabaga byifashe ku munsi wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya
Mu myaka yashize icyorezo COVID-19 kitaratera imbaga y'Abakirisitu Gatolika yateraniraga i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo
Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yakira ituro ry'umwe mu baje kwizihiza Asomusiyo mu 2018
Misa zizasomerwa i Kibeho zizaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .