00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta munsi wo gusenga, umwanda ni ikizira: Ibidasanzwe ku Idini y’aba-Baha’i rimaze imyaka 48 mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 December 2021 saa 11:56
Yasuwe :

Mu Rwanda hari amadini afite ukwemera gutandukanye ndetse buri ryose rigira uko ribaho. Hari amwe usanga afite byinshi ahuriyeho ariko adakora mu buryo bumwe.

Iryitwa Baha’i ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwuzuye mu 1973 rihagejejwe n’intumwa Baha’u’llah.

Kugeza uyu munsi abayoboke baryo babarirwa mu bihumbi bitatu mu gihugu ndetse abenshi biganje mu Mujyi wa Kigali.

Muri iri dini nta makoraniro agamije kwiyegereza abayoboke ahubwo buri muntu mu barigize agenda yigisha abandi ku giti cye.

Rigendera ku gitabo gitagatifu cyitwa Kitab-Aqdas mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura igitabo gitagatifu n’ubundi.

Mu myemerere yaryo rifata Baha’u’llah [bisobanura ikuzo ry’Imana] nk’intumwa y’Imana yoherejwe kimwe na Yesu/Yezu [wemerwa n’abakirisitu] na Muhamad w’Abayisilamu n’abandi.

Bonane Sabin umaze imyaka 35 ari umuyoboke waryo, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahishuye byinshi ku myemerere yaryo avuga ko ritandukanye na menshi ari mu Rwanda.

Avuga ko ryo rifite amategeko rigenderaho atandukanye cyane n’ay’ayandi madini arimo guharanira ubumwe bw’abantu bose, ubumenyi n’idini, uburere, uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, gushakira umuti ibibazo by’ubukungu bw’isi, amahoro n’ubutabera.

Iri dini kandi rivuga ko Imana ari imwe n’amadini n’abahanuzi bose bakaba bamwe.

Bonane ati “Aba-Baha’i bafite aho bahuriye n’abakirisitu cyane; bafite aho bahuriye n’abayisilamu cyane. Twese twemera Imana imwe kubera ko ni idini ryavukiye mu bwami bw’Abaperesi. Twemera andi madini yose ariko tukavuga ko hari ibindi byahishuriwe intumwa y’Imana Baháʼu’lláh dufite mu nyandiko zacu kandi dukurikiza tunakeneye.”

Iri dini rifite amategeko afite ibice bibiri. Amwe arebana n’ubutungane andi ni amategeko mbonazamubano.

Kimwe mu byo rishyira imbere harimo kubaho mu buryo bwo kwiyubaha. Urugero, ntabwo amategeko abuza abayoboke baryo b’abagore kwambara amajipo magufi cyangwa ngo abahatire kwambara amaremare ahubwo buri wese abikora akurikije uko afata kwiyubaha kuri we.

Bonane Sabin ni umwe mu bayoboke b'idini rya Baha'i

Aba- Baháʼí bavuga ko buri muntu yemerewe kurya ikintu ashaka kandi kitangiza umubiri naho mu binyobwa ntibemera inzoga.

Ikindi isuku ku bayoboke baryo ni itegeko. Umwenda uriho ikizinga ntabwo wemewe, uwambaye iyo abibonye awukuramo akambara undi.

Nta muyobozi wihariye utanga inyigisho muri iri dini

Iyo uganira n’abayoboke b’iri dini bakubwira ko nta wugereranywa na pasiteri cyangwa padiri bagira ahubwo buri wese mu isengesho yiyobora ku giti cye ndetse nta n’umunsi wo gusenga bagira kuko bavuga ko buri munsi umuntu yakwiyambaza Imana.

Icyakora bagira abayobozi babafasha mu mikorere y’idini ariko batayobora amasengesho nk’uko bigenda mu yandi madini.

Bagira abo bita Inteko y’Ubutungane y’Umurenge n’Inteko y’Ubutungane y’Igihugu mu gihe ku isi bagira Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera. Aba bose baba bagizwe n’abantu icyenda.

Inzu nsanganyasi itorwa mu myaka itanu naho izindi ku rwego rw’igihugu zigatora mu mwaka umwe. Mu matora ya ki- Baha’i ntabwo abatorwa biyamamaza ahubwo abantu bakurikije uko bazi buri wese nibo bagenda batora. Aya matora bayita matagatifu.

Ntawe ubwiye undi, umuntu iyo amaze gusenga akurikije umutimanama we atora umuntu yumva wafata inshingano.

Inteko y’ubutungane y’Umurenge iba iri mu gace ako ari ko kose karimo aba- Baha’i kuva ku icyenda kuzamura naho Inteko y’Ubutungane y’igihugu itorwa mu bantu batoranywa bagenda bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’igihugu.

Amasengesho muri iri dini arimo ibice bitandukanye. Hari amasengesho atatu ategetswe ariko umuntu agahitamo rimwe muri ayo. Hari irivugwa rimwe cyangwa avugwa gatatu ku munsi.

Amasengesho ategetswe umuntu ayasenga wenyine. Ayandi abantu basenga bari kumwe ariko buri wese acecetse ntawe uvugisha mugenzi we.

Gushyingiranwa bisaba ubushake bw’ababyeyi

Umusore cyangwa umukobwa ushaka kurushinga muri iri dini basabwa kuba bamaze amezi nibura icyenda bakundana. Ntabwo bisaba kuba bose ari aba- Baha’i.

Mbere yo gushyingiranwa umwe mu babyeyi bo ku ruhande rwa buri wese agaragaza ko ashaka ko bashyigiranwa abinyujije mu nyandiko cyangwa ubundi buryo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora kubaho mu muryango.

Iyo ababyeyi batabyemeye habaho ibiganiro hagati y’inteko y’ubutungane y’umurenge ndetse n’uwo mubyeyi wabyanze.

Iyo amaze kubyemera bahabwa igitabo cyo gusezeranya cyo mu Baha’i ubundi bagasezeranywa hari abatangabuhamya babiri ku ruhande rw’umukobwa n’abandi ku muhungu n’abahagarariye inteko y’ubutungane y’umurenge.

Iyo umuntu ashaka gutumira abantu benshi barabimwemerera.

Bizihiza ivuka rya Baháʼu’lláh

Bonane Sabin avuga ko muri Baháʼí bemera ko umuntu yaremwe. Ntibizihiza ivuka rya Yesu cyangwa Noheli ahubwo bizihiza umunsi intumwa yabo yavutseho. Indangaminsi yabo ifite amezi 19. Ubu bari mu mwaka wa 178.

Ati “Umunsi Baháʼu’lláh yavutseho turawizihiza, uwo yagizweho intumwa na wo ni uko n’umunsi yagiriyeho mu ijuru turawizihiza.”

Akomeza agira ati “Ubu turi ku mwaka wa 178. Abakirisitu bari mu 2021 ariko twe ni uwo mwaka turimo. Iyo Noheli ntabwo nyizihiza ahubwo nizihiza umunsi Baháʼu’lláh yavutseho. Ntabwo nemerewe kuba navuga andi madini nabi. Gusa noheli n’abakirisitu ubwabo ntabwo bayivugaho rumwe. Abakirisitu bayizihiza ku wa 25 Ukuboza ariko nk’aba-Orthodox bayizihiza ku wa 7 Gashyantare. Ni ukuvuga ko harimo urujijo.”

Nubwo bafite indangaminsi yabo ariko bubahiriza ingengabihe ya leta mu buzima busanzwe ariko bakanubahiriza iyabo yo mu idini.

Umusaraba ntiwemewe ku mva

Muri iri dini umuntu wapfuye ntabwo ku mva ye bashyiraho umusaraba. Ikindi imva iba yerekeza ahitwa Haifa muri Israel, umutwe we ukerekezwa mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.

Ntabwo byemewe ko uwapfuye umurambo bawugendana aharenze isaha imwe. Ni ukuvuga ko aba agomba gushyingurwa hafi y’aho yaguye kabone n’aho umuryango we waba utabishaka.

Ingoro y'Aba-Baha’i muri Uganda iri muri ebyiri ziri ku Mugabane wa Afurika
Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera (The Bahà’i House of Justice) ku Musozi Carmel mu Mujyi wa Haifa muri Israel
Amarembo ya Bahà’i Kiblih, i Bahji muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .